00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC yemeje ko Ishimwe Kevin ari umukinnyi wa Gasogi United FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 July 2022 saa 11:08
Yasuwe :

Ikipe ya Gasogi United iherutse gutandukana n’abakinnyi bagera kuri 14, yamaze kwemeza Ishimwe Kevin nk’umukinnyi wayo umwaka utaha wa 2022/2023.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nyakanga nibwo Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yemeje ko mu bakinnyi Gasogi Unied FC yahaye amasezerano, harimo Ishimwe Kevin uherutse
gutandukana n’ikipe ya Rayon Sport FC.

Umuyobozi wa Gasogi United FC, yavugiye kuri Radio 1, ko Ishimwe Kevin ari umukinnyi
utagira ikibazo na kimwe ucisha make ndetse unagira ikinyabupfura. Ni nyuma y’ibyakunze kuvugwa ko ari umukinnyi utagira imyitwarire myiza.

KNC yagize ati “Naje kubaza nagiye kureba imikino y’Agaciro Tournament, nari maze kureba ikipe ya Ishimwe Kevin imaze gutsindwa. Noneho mbaza abantu, nonese uyu muhungu hari umukinnyi umeze nkawe? Bati "oya".

Yakomeje agira ati "Nabaza nti ese Ishimwe Kevin anywa urumogi? Bati mu kuri kw’Imana isumba byose ni wa musiramu ryahamye. Bati ese anywa inzoga? Bati unamushatse ntiwamubona. Ni umuhungu ukunda imyitozo kurusha abantu bose. Ese ikinyabupfura gike bamuha kiva he?".

"Bati iyo abonye amasezerano nibwo abigira. Kuko iyo utinze kumwishyura ararakara. Umuntu
w’Imana yibanira n’umugore we.”

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi wa Gasogi United FC, yavuze ko iyi kipe iza kwerekana
umutoza mushya uzayitoza n’abandi bakinnyi bashya.

Ishimwe Kevin yagiye muri Gasogi United FC avuye muri Rayon Sports
KNC yavuze imyato Ishimwe Kevin yamaze gusinyisha muri Gasogi United FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages