Nk’uko n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riha uyu mukino uburemere bwihariye ukaba ariwo wonyine ushyirwa kuri Stade Amahoro, ni nako kenshi iyo wabaye ibiciro byo kuwureba bizamurwa ahanini kubera umubare mwinshi w’ababa bagura amatike.
Umuvugizi wa APR FC Kazungu Claver yatangaje ko mu rwego rwo korohereza abafana b’impande zombi bifuza kureba uyu mukino, nta kintu cyahindutse ku biciro ndetse ngo Sitade igomba gufungurwa hakiri kare kugira ngo abaguze amatike babone uko binjira mu mutekano usesuye.
Ati “Abagurisha amatike bazatangira saa mbili, stade Amahoro izaba ifunguye kuva saa tanu, abafana batangire kwinjira kuko abapolisi basaka bazahagera saa yine. Ibiciro nta cyahindutse ni 1000 cy'amanyarwanda ahasanzwe, 2000 , 5000 na 10000 mu cyubahiro.”
Aya makipe akunzwe kurusha ayandi mu Rwanda agiye guhura mu gihe arushanya amanota atatu gusa, bivuze ko igihe APR FC yabasha gutsinda yahita inganya amanota na Rayon Sports ariko ikaba ishobora kujya mu byago byo gutangira kwigabanyiriza amahirwe igihe yatsindwa kuko iyi kipe y'i Nyanza yaba ishyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu.
Ikindi gikomeza uyu mukino ndetse kigiye kuba ku nshuro ya mbere ni uko aya makipe yombi agiye guhura atozwa n’abahoze ari abakinnyi bayo bakomeye banayahesheje ibikombe bya shampiyona by’umwihariko Masoudi Djuma utoza Rayon Sports akaba afite agahigo ko yayakiniye yombi.
Amateka agaragaza ko aya makipe amaze guhura inshuro 78 kuva mu 1995 mu marushanwa yose aho Rayon Sports yatsinze imikino 25 na ho ikipe ya APR FC itsindamo imikino 31, zinganya imikino 22.
Muri iyo mikino 78 habonetsemo ibitego 228, harimo 111 ku ruhande rwa Rayon Sports n’ibitego 117 ku ruhande rwa APR FC.
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona Rayon Sports yanyagiye APR FC 4-0 ariko bongeye guhura mu mukino ubanziriza shampiyona mu irushanwa ryari ryateguwe na AS Kigali, APR FC itsinda 3-0.







Ibitekerezo 0