Kuva mu mwaka wa 2007 kugera muri 2008 yatozaga Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru Amavubi, yakomokaga muri Croatia aho yabaye umukinnyi akaba n’umutoza w’Ikipe ya Dinamo Zagreb yo muri Croatia, uwo ni Josip Kuze witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2013, gishize azise indwara ya kanseri.
Kuze wari ufite imyaka 60 nyuma yo gutoza Amavubi, yatoje amakipe atandukanye yo muri Australia, u Budage, u Buyapani ndetse n’u Bushinwa.
Kuze yakinnye imikino igera kuri 384 mu Ikipe ya Dinamo Zagreb, nyuma y’aho asezereye kuri ruhago yaje kubona kontaro yo gutoza iyo kipe mu mwaka wa 1989 kugeza muri 1991, ndetse no mu mwaka wa shampiyona y’icyo gihugu cya Croatia muri 2005 kugeza muri 2006.
Kuri ubu Kuze yari umutoza w’Ikipe ya Tianjin Teda yo mu Bushinwa. Kuva yava mu Mavubi kandi iyi kipe ntirarenga umutaru mu rugendo rugana mu mikino ya nyuma y’igikomye cya Afurika, cyangwa se mu gikombe cy’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO