Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mbere yo gutangiza shampiyona y’icyiciro cya kabiri bwemeje ko nta mukino uzemererwa gutangira ku kibuga hatari imbangukiragutabara mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakinnyi n’abitabira iyi mikino.

Ibi byagoye amakipe yo muri iki cyiciro cya kabiri aba yiganjemo adafite amikoro ahagije kuko gukodesha imbangukiragutabara mu mikino bisaba amafaranga ibihumbi 50 Frw cyangwa arenga.

Byatumye amakipe atanu yagombaga kwakira imikino ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri aterwa mpaga kubera kubura iyi modoka ikoreshwa hatangwa ubufasha bw’ibanze cyangwa ikageza kwa muganga byihuse uwagira ikibazo gikomeye ku mikino.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 hakinwe imikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri ariko amakipe biracyayagora kubona ubushobozi bwo gukodesha izi modoka kuko ku mukino wahuje SEC Academy na Gasogi United, imbangukiragutabara yageze kuri stade ya IPRC Kigali ku Kicukiro saa 15:44.

Haburaga umunota umwe gusa ngo iminota 15 nyuma y’isaha isanzwe y’umukino irangire, SEC Academy yakiriye umukino ihite iterwa mpaga. Uyu mukino watangiye saa 15:50 aho kuba 15:30 nkuko byari biteganyijwe.

Gasogi United itozwa na Lomami Marcel wayigiyemo avuye muri Rayon Sports yashoboye kubona intsinzi y’ibitego 2-1 nubwo ikipe ya SEC Academy ariyo yabanje igitego ku munota wa 15 cyatsinzwe na Abouba Nsengimana.

SEC itozwa na Rwibutso Claver ntabwo yashoboye guhagarara ku gitego cyayo nubwo yari mu rugo itsindwa igitego cyo kwishyura ku munota wa 56 gitsinzwe na Habimana Noah.

Igitego cyahesheje Gasogi United intsinzi n’amanota atatu cyinjiye ku munota wa 60 gitsinzwe na myugariro w’ibumoso wari kapiteni muri uyu mukino Nkubana Marc usanzwe uhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20.

Iki kibazo cy’ubushobozi buke butuma amakipe aterwa mpaga kubera kubura imbangukiragutabara cyavuzweho n’umuyobozi wa Ferwafa, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, ymeza ko umwanzuro wafashwe utazahindurwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane tariki 27 Ukuboza, uyu muyobozi yagize ati “Ibibazo by’ubushobozi buke ntabwo byatuma dukomeza gushyira ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bitabira imikino mu kaga.”

“Uyu mwanzuro wagiye gufatwa twaraganiriye n’amakipe yose dusanga yemeranya natwe. Kuba hari amakipe amwe agera umunsi w’umukino atarabona imbangukiragutabara ni ukuba atabiteguye neza kuko ni umwanzuro bashyigikiye mu ntangiriro. Nta gahunda yo kuwukuraho dufite.”

Uko amakipe yose yatsindanye mu cyiciro cya kabiri

Itsinda ‘A’

Ku wa Gatandatu

• SEC Academy 1-2 Gasogi United
• La Jeunesse FC 1-2 ASPOR FC
• Sorwathe FC 1-1 Vision FC

Ku Cyumweru

• Gasabo United vs UR FC (Kicukiro, 13:00)
• Vision JN FC vs Rugende FC (Ku kibuga cy’imyotozo cya Stade Umuganda, 14:30)
• Akagera FC vs Esperance FC (Rwinkwavu, 13:00)

Itsinda ‘B’

Ku wa Gatandatu

• Interforce FC 0-3 Intare FC
• Etoile de l’est FC 1-0 Heroes FC
• Pepiniere FC 2-1 Hope FC
• Unity FC 0-1 Rwamagana City

Ku Cyumweru

• United Stars vs Gitikinyoni FC (Kabagari, 14:30)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
SEC Academy yakiniraga mu rugo ariko ibura intsinzi
SEC Academy yakiniraga mu rugo ariko ibura intsinzi
KNC n'abakinnyi be bati uyu mwaka ikipe turazica
KNC n'abakinnyi be bati uyu mwaka ikipe turazica
Abasifuzi bategereje imbangukiragutabara iminota 14, iyo irenga 15 bari kwemeza ko SEC Academy iterwa mpaga
Abasifuzi bategereje imbangukiragutabara iminota 14, iyo irenga 15 bari kwemeza ko SEC Academy iterwa mpaga
Abakinnyi ba Police FC barimo Usabimana Olivier na Muvandimwe JMV bakurikiranye uyu mukino wabereye ku kibuga bitorezaho
Abakinnyi ba Police FC barimo Usabimana Olivier na Muvandimwe JMV bakurikiranye uyu mukino wabereye ku kibuga bitorezaho
Kayiranga Baptiste watoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu n'Amavubi niwe Perezida wa Sec Academy, aha yabazaga imbangukiragutabara aho igeze
Kayiranga Baptiste watoje amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu n'Amavubi niwe Perezida wa Sec Academy, aha yabazaga imbangukiragutabara aho igeze
KNC ashimira abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino
KNC ashimira abakinnyi be bitwaye muri uyu mukino
Kuko Nkubana ahamagarwa mu Amavubi U20 agirirwa icyizere n'abatoza nawe akagira inama bagenzi be
Kuko Nkubana ahamagarwa mu Amavubi U20 agirirwa icyizere n'abatoza nawe akagira inama bagenzi be
Uwari umutoza wungirije muri Rayon Sports, Lomami Marcel, niwe utoza Gasogi United
Uwari umutoza wungirije muri Rayon Sports, Lomami Marcel, niwe utoza Gasogi United
Mu byishimo byinshi KNC n'abakinnyi be barahiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Mu byishimo byinshi KNC n'abakinnyi be barahiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Mu mukino impande zombi zagaragaje ishyaka n'ubushake bwo gushaka intsinzi
Mu mukino impande zombi zagaragaje ishyaka n'ubushake bwo gushaka intsinzi
Myugariro w'iburyo Nkubana Marc watsindiye Gasogi United igitego cya kabiri
Myugariro w'iburyo Nkubana Marc watsindiye Gasogi United igitego cya kabiri
Nkubana yagoye cyane abakinnyi ba SEC Academy
Nkubana yagoye cyane abakinnyi ba SEC Academy
Umutoza wungirije wa Police FC, Nshimiyimana Maurice bita Maso areba umukino w'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri
Umutoza wungirije wa Police FC, Nshimiyimana Maurice bita Maso areba umukino w'amakipe yo mu cyiciro cya kabiri
Umuyobozi wa Gasogi United KNC abwira Hategekimana Corneille wari komiseri w'umukino ko iminota 15 nirenga batemera gukina ahubwo bahita batera mpaga
Umuyobozi wa Gasogi United KNC abwira Hategekimana Corneille wari komiseri w'umukino ko iminota 15 nirenga batemera gukina ahubwo bahita batera mpaga
SEC Academy niyo yafunguye amazamu
SEC Academy niyo yafunguye amazamu

Amafoto: Ntare Julius