00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuri uyu wa Gatandatu, Kagere Meddie arerekeza muri Libani

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 August 2013 saa 07:56
Yasuwe :

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere arajya gukora igeragezwa mu gihugu cya Libani nk’uko nyatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu. Iyi akaba ari na yo mpamvu yatumye adahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, izakina na Malawi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Eric Nshimiyimana, yaretse Kagere kuko afite gahunda zo gushaka ikipe yajya gukinira hanze y’u Rwanda. Yagize ati “Kagere afite ikipe imushaka muri Libani kandi agomba kugenda ejo kuwa Gartandatu, ni yo mpamvu ntamuhamagaye.” (…)

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere arajya gukora igeragezwa mu gihugu cya Libani nk’uko nyatangajwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu. Iyi akaba ari na yo mpamvu yatumye adahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, izakina na Malawi.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Eric Nshimiyimana, yaretse Kagere kuko afite gahunda zo gushaka ikipe yajya gukinira hanze y’u Rwanda. Yagize ati “Kagere afite ikipe imushaka muri Libani kandi agomba kugenda ejo kuwa Gartandatu, ni yo mpamvu ntamuhamagaye.”

Kagere Meddie yagaragaye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ndetse no ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri uyu mugoroba aho yashakaga ibyangombwa by’inzira.

Aganira na IGIHE, Kagere yahakanye aya makuru yo kwerekeza muri Libani, gusa yemeza ko hari izindi gahunda afite zatumye adahamagarwa mu ikipe y’igihugu. Yagize ati” Mfite gahunda za vuba zatumye ntahamagarwa, ariko si Libani.”

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari n’andi makipe yo ku mugabane w’u Burayi, uyu mukinnyi arimo kuvugana na bo ndetse umushakira ikipe uba mu Bwongereza, akaba yamusabaga kuba hagira amafaranga yakongeraho kugira ngo ajye mu igeragezwa muri imwe muri aya makipe.

Ubu butumwa bugufi bwagiraga buti "Kumvikana n’ikipe byo birasa nk’ibyarangiye, gusa birasaba ko wakishakira mafaranga y’urugendo, kuko hari n’umuzamu wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi na we yaritegeye.”

Mbere y’uko u Rwanda rukina na Ethiopia, Kagere yahagaritse igeragezwa yakoreraga mu ikipe ya Mpumalanga Black Aces, gusa nta yandi makuru yongeye kuva muri iyi kipe dore ko yanatangiye shampiyona muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages