“Made in Rwanda Cup 2022” ni irushanwa ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB].
Ni cyo gikombe cya mbere Kiyovu Sports yegukanye kuva Mvukiyehe Juvénal yatorerwa kuyiyobora muri Nzeri 2020.
“Made in Rwanda Cup 2022” yitabiriwe n’amakipe ane ariyo Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura VS na Musanze FC.
Amakipe yakinnye ½ cyasize Kiyovu Sports isezereye Mukura VS ku gitego 1-0 mu gihe Rayon Sports yakuyemo Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, Mukura VS yanyagiye Musanze FC ibitego 4-0. Ikipe y’i Huye yatsindiwe na Mukogotya Robert, Patrick Kamanzi, Kamanzi Ashraf na Uwimana Cedric.
Umukino wa nyuma wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports warangiye iyi kipe yambara Icyatsi n’Umweru itsinze ibitego 2-1 bya Mugenzi Bienvenue na Bigirimana Amissi mu gihe Gikundiro yatsindiwe na Musa Esenu.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku ngingo zimwe na zimwe z’ibyaranze umukino wa nyuma wa “Made in Rwanda Cup 2022”.
– Mukansanga Salima yagiriwe icyizere
Uyu mukino wahawe agaciro gakomeye cyane kuko wahawe gusifurwa n’Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima, wari umaze igihe adasifura imikino ya nyuma mu Rwanda.
Mukansanga yafatanyije na Ishimwe Didier na Mukirisito Ange Robert nk’abasifuzi bo ku ruhande mu gihe Ngabonziza Jean Paul yari umusifuzi wa kane.
Uyu musifuzi ni umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi izabera muri Qatar mu mpera z’umwaka.
– Abafana baserutse bemye
Abazi neza igisobanuro cy’umukino wa nyuma n’ubwitabire bwawo, ntibashidikanya kwemeza ko uyu mukino wari witabiriwe. Ni umukino kwinjira byari ku giciro gito kuko wishyuraga 2000 Frw ukareba imikino ibiri.
Umukino wa nyuma by’umwihariko warebwe n’abafana benshi ndetse ibice byinshi bya Stade ya Kigali byari byuzuye.
Abafana ba Kiyovu Sports ndetse n’aba Rayon Sports bose bari inyuma y’amakipe yabo.
– Umukino wari uryoheye ijisho
Muri uyu mukino amakipe yombi yagaragaje gusatirana kuva mu minota ya mbere kugeza ku mpera zawo.
Mu minota ya mbere y’umukino, amakipe yombi yatangiye yerekana umupira mwiza.
Umukino ugezemo hagati, Kiyovu Sports yihariye umupira by’umwihariko mu kibuga hagati byatumye ibona amahirwe yaje kuvamo ibitego bibiri.
Ibi byeretse umutoza wa Rayon Sports ko hari akazi kenshi agomba gukora muri ba myugariro be batari bahagaze neza muri uyu mukino.
– Umutoza Haringingo yakinnye n’ikipe yahozemo
Amakipe yombi afite abakinnyi ndetse n’abatoza bashya bayinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino. Yaba umutoza Alain André Landeut wa Kiyovu Sports yari mushya ku mukino ukomeye mu Rwanda ndetse na Haringingo Francis yakinaga n’ikipe yahozemo.
Haringingo ntiyashoboye kwitwara neza kuri uyu mukino yahuyemo n’ikipe yavuyemo.
– Imvune ya Willy Esomba Onana
Ku munota wa 40 mu gice cya mbere Willy Esomba Onana yasimbuwe na Tuyisenge Arsène kubera ikibazo cy’imvune yagize bituma atagaruka mu kibuga.
Uyu Munya-Cameroun ushakwa n’Ikipe y’Igihugu Amavubi ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports.
Kuvunika kwe kwatumye abafana ba Rayon Sports bongera guhagarika umutima.
Uyu mukinnyi ukunze kuganzwa n’imvune n’umwaka ushize hari imikino yamaze ari hanze y’ikibuga.
– Abakinnyi ba Rayon Sports bashwaniye penaliti
Abakinnyi ba Rayon Sports bagaragaje kutumvikana kuri uyu mukino cyane kuri penaliti yabonetse ku munota wa nyuma.
Ubusanzwe Raphael Osalue ni we wemejwe nk’ugomba gutera penaliti za Rayon Sports ndetse yari akiri mu kibuga ubwo yabonekaga. Mu buryo butunguranye penaliti yahawe Mbirizi Eric ayiteye igonga igiti cy’izamu rya Kiyovu Sports.
Nyuma y’umukino, umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yumvikanye avuga ko bitari bikwiye ko icyemezo cyafashwe gihindurwa ku munota wa nyuma.
– Abafana bivumbuye bangirwa kugaruka ku kibuga
Umukino wageze ku munota wa 70 nta gitego Rayon Sports irabona, bamwe mu bafana bayo batangira kwisohokera.
Nubwo bari basohotse ariko bakomeje kumvira umukino kuri radio ndetse ku munota wa 89, Rayon Sports yashyizemo igitego cyatumye irushaho gusatira cyane.
Ibintu byahinduye isura ubwo umusifuzi Mukansanga yatangaga penaliti ku munota wa nyuma, yashoboraga guhindura umukino burundu.
Aha ni bwo abari basohotse muri stade bashatse kugaruka ariko inzego z’umutekano zibabera ibamba, bakomeza gukurikiranira umukino hanze y’inkuta za Stade ya Kigali.
– Mvukiyehe Juvénal akomeje gushimangira ibyo yasezeranyije Abayovu
Perezida wa Kiyovu Sports, Juvénal Mvukiyehe, yasezeranyije Abayovu ko mu gihe akiri ku buyobozi bw’iyi kipe atazigera atsindwa na Rayon Sports.
Kuva Mvukiyehe yafata Kiyovu Sports imaze guhura na Rayon Sports inshuro enye. Muri zo Kiyovu Sports yatsinze eshatu, inganya umwe.
Kuva mu 2019, Rayon Sports na Kiyovu Sports mu mikino 10 zimaze gukina, Gikundiro yatsinzemo itatu, inganya ibiri indi itanu yose yiharirwa n’Urucaca.
– Imidali yashize bose batayibonye
Birasanzwe ko amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma ahabwa imidali, ni na ko byagenze ku bakinnyi ba Rayon Sports n’aba Kiyovu Sports.
Byahumiye ku mirari ubwo Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yaburaga umudali kuko yari yashize bitewe n’abakinnyi bagiye kuyifata kandi batari ku rutonde rw’ababyemerewe.
Kiyovu Sports yegukanye igikombe cya "Made in Rwanda Cup 2022’’ yahawe miliyoni 5 Frw, Rayon Sports ya kabiri ihabwa miliyoni 4 Frw, Mukura VS ya gatatu yafashe miliyoni 3 Frw mu gihe Musanze FC ya kane yatahanye miliyoni 2 Frw.
Amafoto: Ntare Julius
Video: Byiringiro Ephter



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!