00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwakira CHAN byazamuye ubukerarugendo mu Rwanda

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 9 February 2016 saa 09:44
Yasuwe :

Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe gutegura CHAN mu Rwanda (Local Organizing Committee-LOC), Bugingo Emmanuel, yatangaje ko kwakira iri rushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo byongereye cyane ubukerarugendo mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru mbere y’umukino wa nyuma, Bugingo yavuze ko hari byinshi byakozwe kandi kwakira CHAN bisigiye u Rwanda indi sura.

Yagize ati “U Rwanda rwakiriye abashyitsi banyuranye baturutse mu mpande zose za Afurika no mu bindi bice by’Isi, kubera irushanwa rya CHAN 2016. Abo bashyitsi bose bakiriwe neza. Icya mbere, viza zakuweho ku bitabira iri rushanwa byorohereje abanyamahanga benshi kuza mu gihugu. Hari n’abifuza kuzaba bagumye ino nyuma y’irushanwa, abandi bazataha ariko nyuma bagaruke baje gutembera. Ibyo ni ibyiza by’iri rushanwa.”

Perezida wungirije wa CAF, Almany Kabele Camara yongeye gushimira Leta y’u Rwanda, itangazamakuru, abafana, Akanama kari gashinzwe gutegura irushanwa rya CHAN mu Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa bose bitanze kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

Ati “Ndashimira itangazamakuru uburyo bagiye batangaza iyi mikino. Ndashimira kandi inzego zose z’ubuyobozi hano mu Rwanda ku nkunga bateye, inzego z’umutekano, abakorerabushake, abasifuzi n’Akanama kari gashinzwe gutegura iri rushanwa bose bagize uruhare mu kugenda neza kw’iri rushanwa.”

Iryo rushanwa ryarangiye ritwaye akayabo ka miliyoni 25 z’Amadorali ya Amerika, ni ukuvuga angana na miliyari 18 750 000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwakira CHAN byagize uruhare runini mu kongera ubukerarugendo

CHAN yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kane mu mateka yayo. Mu mwaka wa 2009, yabereye mu gihugu cya Côte d’Ivoire, muri 2011 ibera muri Sudani, naho muri 2014 yabereye muri Afurika y’Epfo.

Muri uyu mwaka iryo rushanwa ryatangiye tariki 16 Mutarama 2016, rirangira tariki ya 07 Gashyantare 2016, aho ikipe y’Igihugu ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yatwaye igikombe itsinze iya Mali ibitego bitatu ku busa kuri Stade Amahoro.

Bamwe mu banyamahanga bashyigiye Amavubi guhera ku mukino ufungura
Imikino ya CHAN yakinguye amarembo kuri benshi mu banyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages