Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo Rayon Sports yatsinze Mathare United yo muri Kenya ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti, uba umukino wa munani yikurikiranya itsinda.
Wasiri uhagarariye abafana ba Rayon Sports, yavuze ko ikipe ye yamaze kuba iyo ku rwego mpuzamahanga, ashaka undi uzajya uyivugira mu mikino yo mu Rwanda, kuko we azajya aba yajyanye n’ikipe hanze y’igihugu.
Yagaragaje ko KNC ari we wakora aka kazi neza, ashingiye ku bunararibonye afite mu itangazamakuru no kuvigira ikipe ye ya Gasogi United FC.
Ati “Umuvugizi wayo [Gasogi United] nabonye ari na we Perezida wayo, turacyatoranya ngo turebe ariko uwa Gasogi United FC nabonye ari sawa. Yaba Perezida wa hariya akaba n’umuvugizi wa Rayon Sports.”
“Ndeba abantu turi ku rwego rumwe. Niba uyu muntu wavugaga yaravugiraga Rayon Sports yarabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye... Niba ngiye mu bintu mpuzamahanga nkeneye umuntu wegereye cyane ku buryo Wasiri nagenda, mba ntafite ikibazo kuko hari abandi basigaye. Avuga [KNC] neza Igifaransa n’Icyongereza.”
Abinyujije mu kiganiro gitambuka kuri Radio 1, KNC yasubije Wasiri, abanza kugaragaza ko amagambo yavuze ntaho ataniye n’ay’uwanyweye ibiyobyabwenge byaciwe ku isoko.
Ati “Buriya indirimbo baririmba mu kiriyo si zo baririmba mu gitaramo. Numvise hari n’umuvigizi wayo [Umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Wasili] wiha ibintu, ndavuga nti ‘ese uyu nguyu?’. Ikibazo ashobora kuba ahishe izaciwe [Inzoga zahagaritswe]. Bavandimwe nimukomeze mwikirigite museke.”
“Bariya imikino yose baba bayiteguriye baratsinda n’ubundi. Nimwishimire ibyo murimo, ariko iyo wambaye ipantaro ya so, ntutekereza ko ushobora kumusimbura ukaba umugabo wa nyoko. Mwubahe! Hasigaye iminsi ingahe se, ko tuzabakanda utumyira tukamanuka.”
KNC yongeyeho ko Rayon Sports “imeze nka ‘slay queen’” kuko ikunda amafoto kurusha ibindi byose.
Nubwo Rwanda Premier League itarashyira hanze ingengabihe ya BK Pro League, ni ho biteganyijwe ko Rayon Sports izahurira na Gasogi United FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!