00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwegukana CECAFA, abakinnyi bashya n’intego za ‘saison’ nshya: Taleb wa APR FC twaganiriye (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 July 2026 saa 02:41
Yasuwe :

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Abderrahim Taleb, yavuze ko intego ye n’ikipe atoza ari ugukomeza kwegukana ibikombe, ashimangira ko APR FC itagiye mu irushanwa rya CECAFA gutembera, ahubwo igiye gushaka kwegukana igikombe.

Taleb yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku myiteguro ya APR FC, abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, uko yasimbuje abayivuyemo n’intego z’umwaka w’imikino wa 2026/27.

Uyu mutoza yavuze ko atigeze abona ibiruhuko bihagije nyuma yo gusoza umwaka w’imikino ushize kuko yari ahugiye mu gukemura ibibazo by’abakinnyi no gutegura ikipe.

Ati “Njye ku giti cyanjye ntabwo nagize ibiruhuko kuko nagumye hano kugira ngo nkemure ikibazo cy’abakinnyi. Nyuma nagiye mu Bufaransa mu mahugurwa ajyanye n’isesengura ry’Igikombe cy’Isi, ariko sinakomerejeho kuko nagombaga kugaruka gutegura ikipe izakina CECAFA.”

Taleb yavuze ko igihe ikipe ifite cyo kwitegura CECAFA izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga, kitamushimishije kuko imyiteguro isanzwe y’umubiri ikenera igihe kirekire.

Ati “Mu busanzwe kugira ngo ikipe ibe imeze neza ku rwego rw’umubiri mu mwaka wose, ikenera iminsi 40 y’imyiteguro. Muri iyo minsi harimo kongera imbaraga z’umubiri, kunoza tekiniki, gukina imikino ya gicuti n’ibindi.”

Yongeyeho ati “Twahise tujya mu myitozo y’umubiri kugira ngo twitegure CECAFA. Si igihe cyiza ku makipe nka APR FC, ariko tuzagerageza guhangana n’ibi bihe.”

Uyu mutoza yasabye abategura CECAFA gutekereza ku gihe irushanwa rizajya ribera, avuga ko byaba byiza rigiye riba muri Kanama aho kuba muri Nyakanga kuko abakinnyi baba bakiva mu biruhuko.

Taleb yishimiye kongererwa amasezerano

Muri Kamena, APR FC yongeye kugirana amasezerano mashya n’umutoza Taleb aho yasinye undi mwaka umwe. Uyu mutoza avuga ko gukomezanya n’iyi kipe ari iintu gisanzwe bitewe n’ibyo yagezeho.

Ati “Ku mutoza wese gukomeza mu ikipe bishingira ku bushobozi bwe, ibikombe ndetse n’intego. Njye n’abo dukorana twahesheje APR FC ibikombe bitatu.”

Yavuze ko afitanye umubano mwiza n’abayobozi b’iyi kipe y’Ingabo, avuga ko baganira ku nyungu z’ikipe ndetse n’iterambere ry’abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati “Ni inshuti n’abavandimwe kurusha kuba abayobozi banjye. Tugirana ibiganiro bigamije guteza imbere APR FC, abakinnyi b’u Rwanda ndetse n’ejo hazaza h’ikipe.”

Yavuze kandi ko intego ari uko uyu mwaka w’imikino uzaba mwiza kurusha ushize, ndetse ko bifuza kongera kwegukana ibikombe no kwitwara neza mu mikino Nyafurika.

Abakinnyi bashya bazafasha APR FC

Taleb yavuze ko abakinnyi bashya baguzwe na APR FC batoranyijwe nyuma y’isesengura ryimbitse ryakozwe n’ubuyobozi bwa tekiniki.

Ati “Twabonye amashusho menshi y’abakinnyi, tugirana ibiganiro n’abantu batandukanye, hanyuma dufata abakinnyi twabonaga ko bafite ubushobozi bwo kudufasha.”

Muri abo bakinnyi harimo umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, Ernan Siluane, myugariro Madou Zon wari Kapiteni wa TP Mazembe; Mamadou Traore wari Kapiteni wa Stade Malien yakiniraga hagati mu kibuga na Amani Michel watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Côte d’Ivoire.

Yavuze kandi ko APR FC ikomeje guha umwanya abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato kugira ngo bazamure urwego rwabo.

Ati “APR FC buri gihe ishaka kugira abakinnyi b’Abanyarwanda no kubategura. Abakinnyi nka Jean-Pierre [Rubuguza] na Fidali [Uwiyaremye] twabakurikiranaga kuva umwaka ushize. Kubera imyaka yabo n’ubushobozi bafite, bakeneye gukomeza gukora kugira ngo bazafashe n’ikipe y’igihugu.”

“Abavuga ko APR FC izagira ikibazo cyo gusimbuza abagiye baribeshya”

Muri iyi mpeshyi, APR FC yatandukanye n’abakinnyi barindwi barimo bamwe mu bagenderagaho nka Niyomugabo Claude, Niyigena Clément na Ruboneka Bosco, ariko Taleb yavuze ko adahangayikishijwe n’abavuga ko ikipe izagorwa no kubasimbuza.

Yavuze ko APR FC ifite abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutanga umusaruro, cyane cyane mu busatirizi.

Ati “Dufite abakinnyi beza nka Djibril, Togui, Fidali na Amani. Aba bakinnyi bafite ubushobozi bwo gutsinda ibitego byinshi.”

Yongeyeho ko umupira w’amaguru ugenwa n’ibibera mu kibuga atari ibitekerezo by’abantu.

Ati “Umupira ni akazi, ni ikibuga. Ntabwo ari ibitekerezo cyangwa kunenga bidafite ishingiro.”

Imyiteguro ya CECAFA iracyari ikibazo ariko intego ni igikombe

Taleb yavuze ko gukina n’ikipe y’abato ya Intare FC, bidahagije kuri APR FC ikipe ye yari ikeneye gukina imikino myinshi mbere yo kwitabira CECAFA.

Ati “Mu buryo busanzwe twari dukwiye gukina imikino itanu cyangwa itandatu, ariko ntitwabashije kubona amakipe menshi.”

Yavuze ko CECAFA izafasha ikipe kubona imikino myinshi no kongera kumenyera amarushanwa.

Ku bijyanye n’umwuka uri mu ikipe, Taleb yavuze ko APR FC ari umuryango umwe kandi nta mukinnyi uri hejuru y’abandi.

Ati “Nashyizeho uburyo nta nyenyeri cyangwa umukinnyi ukomeye uruta abandi. Inyenyeri ni ikipe yose.”

Uyu Munya-Maroc yashimangiye ko intego ya APR FC muri CECAFA ari ugutwara igikombe, aho ubwo baheruka kwitabira iri rushanwa mu 2025, bakuye umwanya wa gatatu muri Tanzania.

Ati “Ntabwo turi hano mu butembere. Abakinnyi barabizi. Barakora cyane mu gitondo na nimugoroba kugira ngo bazahagararire neza abafana n’abayobozi bacu.”

APR FC ishaka kugera kure muri CAF Champions League

Muri iki kiganiro na IGIHE, Taleb yavuze ko APR FC ari ikipe ihora isabwa gutwara ibikombe ndetse intego bafite ari ugukomeza kwitwara neza mu marushanwa yose izitabira.

Ati “APR FC ni ikipe igomba guhatanira byose. Umwaka ushize twegukanye ibikombe bitatu, kandi uyu mwaka intego ni ugukomeza.”

Yavuze ko ikipe ifite amahirwe yo kwitwara neza muri CAF Champions League bitewe n’abakinnyi ifite.

Ati “Ndatekereza ko uyu mwaka dufite amahirwe yo kugera kure. Hamwe n’ubufasha bw’abafana, abakinnyi n’abatoza, dushobora kugera ku rwego rwo hejuru.”

Yasabye abafana ba APR FC gukomeza gushyigikira ikipe yabo no kwirinda kumva ibitekerezo bigamije kuyica intege.

Ati “Abafana bagomba kuza kureba ikipe no kuyitera imbaraga. Twe dukorera APR FC mu kibuga, na bo uruhare rwabo ni ukudushyigikira.”

APR FC izatangira CECAFA Kagame Cup icakirana na Gor Mahia FC yo muri Kenya, mu mukino ufungura irushanwa uzabera muri Stade Amahoro ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, guhera Saa Moya z’umugoroba.

APR FC izatangira CECAFA Kagame Cup icakirana na Gor Mahia FC yo muri Kenya
Abderrahim Taleb ntiyaruhutse kuko yarimo ategura APR FC nshya
Mamadou Traore na Amani Michel ni bamwe mu bakinnyi bashya ba APR FC
Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yasobanuye imiterere y'ikipe nshya azifashisha mu mwaka utaha w'imikino wa 2026/27
APR FC yifuza kwegukana CECAF Kagame Cup 2026
APR FC irimbanyije imyiteguro ya CECAFA Kagame Cup

Amafoto: Kasiro Claude

Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages