Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Gicurasi 2023, yari inshuro ya mbere José Mourinho atakarije amanota ku mukino wa nyuma ndetse akabura igikombe kuva mu 2003. Ni umukino AS Roma atoza yatsinzwemo na Sevilla kuri penaliti 4-1 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Nyuma y’umukino, Mourinho yagiye mu kiganiro n’itangazamukuru avuga ko ibyamubayeho yari abyiteze kandi yari yaraciye amarenga ko atazabanirwa ku mukino wa nyuma.
Yagize ati “Nabiganirije ibitangazamakuru na mbere, ko uyu munsi tuzapfa none koko turapfuye. Wari umukino ukomeye kandi uri ku rwego rwo hejuru. Igitutu cyari kuri buri wese kandi ikipe twari duhanganye yari ifite ibisubizo byinshi kuturusha.”
“Uyu wari umukino wa nyuma i Burayi, ariko iyi misifurire ntikwiye kuko amakosa menshi yakoze muri uyu mukino afata imyanzuro idahwitse ariko nubwo tutakinnye cyane, ibyaberaga mu kibuga ntabwo twananirwa kubona ko ari amakosa. Erik Lamela yagombaga guhabwa indi karita, hari penaliti yanze gutanga. Twatakaje umukino ariko tugumana ikuzo ryacu.”
Si aho byarangiriye ahubwo umujinya wamurenze mu gihe abakinnyi n’abasifuzi bari batashye, ahengera Anthony Taylor arimo agana mu modoka yari muri parking, amukurikiza amagambo yuzuyemo ibitutsi byinshi amugaragariza ko atishimye.
Yakomeje agira ati “Buriya ni ubucucu, ntabwo biguhesha icyubahiro.”
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu bitangazamakuru yerekana Mourinho agendagenda muri parking yarimo imodoka nyinshi asa n'utunga intoki Taylor anamubwira amagambo ashaririye amubwira ko atishimiye imyitwarire ye mu kibuga. Impande ze hari hahagaze abantu benshi bamushungereye bareba ibyo akora.
Umukino wahuje Sevilla na AS Roma wari ukomeye cyane kuko Taylor yatanzemo amakarita 14 y’umuhondo, akaba menshi atanzwe mu mukino wa Europa League kuva yabaho. Umunani muri yo yahawe AS Roma mu gihe atandatu yahawe FC Sevilla.
Uyu mukino kandi wahagaze iminota igera kuri 30 uteranyije inshuro abakinnyi bagiye baryama mu kibuga kubera amakosa.
Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi, UEFA, ritegereje kumenya neza raporo z’abasifuzi bari kuri uyu mukino, rikabona gufata umwanzuro ku myitwarire yagaragajwe na Mourinho nyuma y’umukino.
Ugutsindwa kwatumye AS Roma ibura itike yo kujya muri UEFA Champions League umwaka utaha, bituma hibazwa ku hazaza h’umutoza wayo w’imyaka 60 wifuzwa na Paris Saint-Germain.
Jose Mourinho waited outside to call Anthony Taylor a 'f*cking crook' 😳 pic.twitter.com/0BrQfTZL9x
— GOAL (@goal) June 1, 2023










Ibitekerezo 0