00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwisanga mu Rwanda, abanenga imikinire ye n’intego za CAF Champions League: Taleb utoza APR FC twaganiriye (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 April 2026 saa 12:56
Yasuwe :

Umutoza Mukuru w’Ikipe ya APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko umunsi wa mbere agera i Kigali yahise abona ko ari ahantu azakorera, mu gihe kuri ubu yizeye guhesha iyi kipe igikombe cya Shampiyona, akaba asanga no kwitwara neza muri CAF Champions League ari ibintu bishoboka.

Taleb ukomoka muri Maroc, yageze muri APR FC muri Nyakanga 2025, asinya amasezerano y’imyaka itatu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, yagarutse ku mezi icyenda amaze mu Rwanda, inzira byanyuzemo ngo agere i Kigali, uko yasanze APR FC, umwaka w’imikino wa 2025/26 n’intego zo kuba iyi kipe yazagera ku rwego rwo kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika.

IGIHE: Hashize amezi icyenda ugeze mu Rwanda. Ni iki wabonye ukihagera?

Taleb Abderrahim: Ubwo Perezida w’Icyubahiro [wa APR FC], [Gen (Rtd)] James yampamagaraga kuri telefoni, yambwiye iby’umushinga, nyuma mvugana n’abandi ba jenerali; Gen Mubarak [Muganga], Gen Deo [Rusangangwa] na Gen Vincent [Nyakarundi]. Numvise neza umushinga wa APR, njya kuri internet kureba uko Kigali imeze, uko u Rwanda rumeze.

Nakunze akazi Perezida w’igihugu yakoze, rero iyo ufite icyo cyizere, nasabye kuza nkareba by’igihe gito, nza mu gihe cy’iminsi ine kandi ubwo nageraga ku Kibuga cy’Indege, nahise numva ko nzahaguma kuko nakiriwe neza, hari abantu bafite umutima wa gi-sportifs.

Nahuye na Chairman, ambwira ko hari akazi gakomeye kantegereje, ko abafana b’ikipe n’abandi bayikikije ari abantu basobanutse, bashaka umusaruro n’imikinire myiza. Byari umukoro ukomeye ku munyamahanga, ariko ku muntu uva muri Maroc, igihugu cy’umupira, nafashe icyemezo cyo gusinya amasezerano yanjye kuko nari nzi ko nzabigeraho.

Kubera iki? Kuko mfite abayobozi banshyigikiye ndetse n’abafana. Banyakiriye ku kibuga kiri kure ya hano, aho APR yashingiwe [ku Mulindi w’Intwari i Gicumbi]. Nakiriwe n’amagana y’abafana kandi byampaye icyizere gisesuye.

Uyu munsi muhuza gute kumenyara kwanyu n’akazi muri APR?

Murabizi, njye ndi umutoza w’umunyamwuga. Nabaye i Burayi aho nize, mu Burasirazuba bwo Hagati, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, natoje ikipe ikomeye muri Maroc, natwaye ibikombe na Wydad Casablanca n’andi makipe.

Nateguye umushinga ugomba kumara igihe kirekire, ni ukuvuga guha umwanya aba basore, rero ubunararibonye bwanjye bumfasha kumenyera byihuse cyane.

Ikibazo kimwe nari mfite ni ukwisanga ahantu, ariko kuva myitozo ya mbere nahise mbona abakinnyi beza b’abanyamwuga mu mitwe yabo, nabonye abafana bakunda ikipe yabo, nabonye komite iba hafi ikipe kandi idutega amatwi, ikibuga kinini cy’imyitozo.

Ntabwo ndi wa mutoza uhinduranya ubuzima bwe busanzwe n’akazi, oya ndi umutoza waje hano gukora. Umwanya wanjye n’ubunararibonye bwanjye, byose nabihariye ikipe.

Ni imyitozo mu gitondo cyangwa nyuma ya Saa Sita, nyuma yayo ni amahirwe ko dufite aho ikipe iba, hari hoteli, hari restaurant nziza, mfasha abakinnyi banjye kubaho kinyamwuga, ngerageza kubakurikirana umwe kuri umwe.

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yavuze ko yakunze u Rwanda akigera i Kigali bitewe n'uko yahasanze n'uburyo yakiriwe

I Shyorongi hazwiho gukonja cyane. Mubyitwaramo gute?

Ni ahantu navuga ko ari heza. Kubera iki? Kuko hari ubutumburuke buri hejuru, ibifasha abakinnyi gukora cyane ku bijyanye n’ingufu kuko bisaba umwuka mwinshi.

Nk’uko ndi inzobere mu bintu k’ibyo, nk’umwarimu wa kaminuza mu bijyanye na siporo no kongera imbaraga muri Maroc, nkaba umwarimu w’abatoza bashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi muri kimwe mu bice bya Afurika, bituma nshishikariza abakinnyi banjye gukora cyane.

Ntabwo bigora abakinnyi bawe iyo mukiniye ahandi nk’i Nyamirambo?

Oya, iyo dukiniye hariya, nta kindi kibazo kiba gihari. Ikibazo gito cyari gihari ni ukwisanga mu ikipe kw’abakinnyi bato, nk’uko mubizi, njye sinshyigikiye ko APR ifite abanyamahanga benshi kuko si byiza ku Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ni yo mpamvu duha umwanya aba basore.

Uyu munsi APR ifite abakinnyi barindwi cyangwa umunani b’Abanyarwanda babanza mu kibuga, hari umunyezamu, hari Gilbert, Claude, Yunussu, Clément, Bosco, Mugisha, ni abakinnyi bakiri bato mpuzamahanga, tugerageza kuzamura urwego rwabo mu nyungu z’ikipe y’igihugu na APR.

Nasabye ko tugura abandi bakinnyi bato, tuzana Abdul [Ishimwe], ni Umunyarwanda, twari dufite Alexis [Nduwayo], ni Umunyarwanda, hari Hadji, hari Ramadhan, hari n’umukinnyi ufite ubunararibonye udufasha cyane ari we Fitina.

Nasabye kandi ko abakinnyi b’abanyamahanga baza muri APR baba bari ku rwego rwo hejuru bakora ikinyuranyo, ndashima Imana ko twabigezeho, dufite William, Djibril, hari Dao n’abandi nka Lamine, Aliou, Omedi na Hakim, ni abakinnyi mpuzamahanga. Tugerageza kubaka imikinire idufasha kugera ku ntego zacu n’iz’abafana.

Taleb avuga ko mu ntego ze harimo no kuzamura urwego rw'abakinnyi b'Abanyarwanda bakinira Ikipe y'Igihugu

U Rwanda ruri mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; nk’umunyamahanga wabimenye gute?

Ni byo ndi Umunya-Maroc, ni kure gato y’u Rwanda ariko ubwo nari i Burayi, mu masomo, namenye aya mateka abababaje kandi byankoze ku mutima kuko twese turi Abanyafurika.

Ni Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kuba uyu munsi tubona hari iterambere, ubuzima butera imbere no guhuza kw’abatuye u Rwanda, ni ubutumwa bwiza kandi ni ibyo gushimira Perezida w’igihugu.

Ni ryari wumvise APR FC ku nshuro yawe ya mbere?

Hari umutoza wabaga hano, twigeze kuvugana mbere y’uko aza mu Rwanda. Yego ni Umunya-Maroc [Adil Mohammed]. Hashize imyaka itandatu cyangwa irindwi.

Twakoranye mu ikipe imwe muri Maroc, yaje hano, ubwo yasubiraga muri Maroc, turavugana, nk’uko nakoranye na El Hadji, uyu mutoza wacu w’abanyezamu, twaganiriye kuri APR n’uburyo akazi kakorwamo. Gusa ntibyari bimeze nk’ubwo navuganaga na Gen James.

We twaganiriye nk’iminsi 15, anyumvisha ko naza nkareba ikipe y’ubukombe ya APR. Icyamfashije kurushaho, ni uko muri Maroc natoje ikipe ya AS FAR, y’Igisirikare cy’Ubwami bwa Maroc.

Ni ikipe iteye neza nka APR, ntabwo nabigizeho ikibazo. Aho twakoze umushinga w’imyaka itatu kandi twageze ku musaruro. Mu mwaka wa mbere twazamuye abakinnyi, uwa kabiri dutwara Igikombe cy’Igihugu n’icya Shampiyona ya Maroc, ubu bari gukina ½ cya Champions League. Ni umushinga w’igihe kirekire. Na APR ifite uwo mushinga ndetse ni iya gisirikare.

Nkanjye, narezwe n’umusirikare, kandi baba bazi igikenewe, ndetse ntibagira amarangaramutima iyo bigeze mu kazi. Kwitwara neza ni intego z’abankuriye, ni iz’abo dukorana, ni iz’abakinnyi n’abafana. Umuryango wose urajwe ishinga no kubona umusaruro.

Ibiganiro byawe na APR FC byarihuse?

Nk’uko mubizi, mu makipe yose yo ku Isi, iyo ushaka umutoza, ushaka CV ye. Mbere na mbere, CV yanjye irabyibushye, mfite license ya CAF Pro, mpugura abandi batoza, mpugura abatoza bongerera abakinnyi imbaraga.

Ubwo nari muri Maroc sinigeze mbaza n’umushahara. Naravuze nti ndaza ndebe, tuganire ubundi nsinye. Ntiriwe mbaza, nta n’amasegonda 30 yashize ntasinye, sinigeze ndeba no ku mibare.

Intego yanjye ntabwo ari amafaranga. Iyo mba nshyize imbere amafaranga, nari kuguma mu Burasirazuba bwo Hagati. Intego yanjye ni umusaruro, ni ugutanga icyo Imana yampaye. Ibyo bampaye narabyemeye ndasinya.

Bijyanye n’impamyabumenyi yawe, abakinnyi bawe ubafasha gute kwirinda ibiyobyabwenge n’ibiterambaraga bitemewe muri siporo?

Njye muri buri kipe nkoramo, mbere na mbere mba ngomba kubaha amasomo yo kubigisha. Na hano ndabikora.

Buri minsi 15, buri minsi 20, ntanga ubutumwa ku rubuga, ndetse n’iyo duhuriye aho tuba ndongera nkabasobanurira. Mbabwira ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge n’ibiterambagara bitemewe muri siporo ku mubiri, mu mitekerereze, ku mutima, mu mbaraga n’ibindi.

Mbabwira kandi n’ibijyanye no kwita ku mirire ikwiye no kuruhuka bihagije kuko akenshi iyo abakinnyi basoje imyitozo, batekereza kujya kuri Facebook, kuri telefoni, bagafata imodoka bakajya kubyina. Iwacu, ibyo si uko bimeze. Nababwiye ko bagomba kurira hamwe aho tuba kugira ngo bafate amafunguro afasha umubiri wabo.

Ikindi nabonye nk’ikibazo gikomeye hano mu Rwanda n’andi makipe natoje, ni ibitotsi. Abakinnyi ntibasinzira bihagije.

Taleb yavuze ko uretse gutoza, afata umwanya wo kwigisha abakinnyi be uko bakwirinda ibiterambaraga bitemewe muri siporo n'ibiyobyabwenge

Ukigera mu APR, ni ikipe wabonye imeze gute?

Ubwo nazaga, umutoza wese yakwifuza kwizanira abakinnyi bajyanye n’imikinire ye. Njye ubwo nazaga hari abakinnyi 22 cyangwa 23. Nagerageje kujyana n’urwego rw’imikinire. Nahinduye imikinire nyihuza n’ubushobozi bwabo na tekinike za buri umwe.

Iyo ushyizeho uburyo bwawe bw’imikinire, byari kunsaba kuzana abakinnyi banjye. Ariko njye, nta mukinnyi nazanye, nahasanze aba bakinnyi, nkorana na bo ukwezi kose.

Twarebye ubushobozi bwabo, dushyiraho uburyo bw’imikinire dukoresha uyu munsi. Ubu dufite ubusatirizi bwiza, turi aba mbere. Kubona umusaruro, si umutoza gusa, ni abo bakorana, ni abakinnyi.

Habayeho kugirirana icyizere. Njye nifata nk’umubyeyi wabo, nk’umuvandimwe, nk’inshuti, nk’umutoza, nk’umwarimu hamwe n’aba basore. Twageze ku cyo dushaka kuko twunze ubumwe hagati yacu.

Ikipe ya APR FC ikora imyitozo ku kibuga cy'i Shyorongi

Hari igihe Ruboneka na Niyomugabo bakumennyeho amazi kuri Stade Amahoro. Ibyo ubyakira gute?

Nk’uko nabivuze, ntabwo ndi umurinzi hano. Ndi papa wa buri wese. Turaganira, iyo hari umukinnyi ufite ikibazo araza akambwira, nkamubwira bitewe n’ubunararibonye mfite nk’umubyeyi.

Iyo afite ikibazo, cyaba icyo mu kibuga cyangwa mu buzima busanzwe, araza. Buri gihe mfungura ibiro byanjye kugira ngo nganire na bo, kugira ngo tubone igisubizo, kugira ngo mbe umuhuza hagati yabo n’ubuyobozi. Biriya bakora bisobanura umubano wa kibyeyi no guhuza biri hagati yanjye na bo.

Ubwo wari ugeze muri APR mwakinnye imikino ya gicuti, munatsindirwa muri ½ cya CECAFA. Icyo gihe wabonye iki?

Icya mbere ni ukwibaza uburyo ugomba gukina kandi ni ngombwa gukorera mu bihari. Kuko mu myitozo, utanga 60% ariko mu mukino utanga 100%.

Twashatse imikino ya gicuti yo gufasha abakinnyi, dukina uburyo butandukanye burimo 3-5-2, 4-4-2, 4-3-3 ariko nyuma yo kuva muri Tanzania ni bwo twabonye uburyo bwafasha abakinnyi bacu.

Ubwo twajyaga muri Tanzania, twajyanye ikipe ya kabiri kuko iya mbere yari mu ikipe y’igihugu. Hari abakinnyi barindwi mu ikipe y’igihugu.

Yewe no ku mukino wa Al-Hilal muri ½ twari twitaye neza, hari hasigaye iminota itatu ariko kubera ko abakinnyi bamwe batari bakamenyereye byadukozeho.

Abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu baje habura umunsi umwe, bakinnye umukino wo guhatanira imyanya kandi twarawutsinze twegukana umudali w’Umuringa. Nyuma y’uwo mukino, twabonye imikinire tugenderaho uyu munsi.

Kuri Champions League, umukino wa Pyramids FC wari witezwe, ariko APR irasezererwa. Habuze iki?

Kugira ngo witware neza muri Champions League, ni ngombwa kuba ufite ubunararibonye bw’imyaka ibiri cyangwa itatu hamwe n’abakinnyi bakomeye cyane. Kuko uhura n’amakipe nka Pyramids FC ifite igikombe giheruka.

Gusa uwo mukino wagenze nabi. Nyuma y’ukwezi ko kwitegura, twahuye na Pyramids FC yari nziza mu mbaraga no muri tekinike. Ni umukino waje mu gihe kidakwiye, ariko mu mukino ubanza nizera ko twagomba kubona ibirenze kuko twarawihariye, umunyezamu wabo yabarokoye inshuro enye.

Hashize imyaka irenga 20 APR itagera kure muri iri rushanwa. Ubona bizageraho bigakunda?

Njye nakinnye Champions League inshuro nyinshi. Yewe nayitwaye ndi muri Wydad Casablanca mu 1992/93, hashize igihe.

Kugira ngo APR igere mu matsinda ya Champions League bisaba gukora cyane. Bisaba kongeramo abakinnyi bafite ubunararibonye kandi bakamenyera. Ni yo ntego yacu, ariko hari igihe bizaba.

Hamwe n’ikipe yo muri Maroc ya Difaâ El Jadidi, twageze kure muri Champions League. Na hano ni byo turi kugerageza kubakamo abakinnyi, kuko akenshi twumva ko turi hasi y’abo tugiye gukina na bo tugatakaza umukino.

Gusa twatangiye no gushaka abakinnyi beza baza kutwongerera imbaraga.

Hasigaye imikino irindwi muri Shampiyona: Ni umwaka w’imikino ubona gute?

Umeze neza. Kurusha Rayon Sports amanota icyenda na Police FC amanota 11, ntabwo byoroshye. Gusa ntiwibagirwe ko n’imisifurire yadukozeho.

Hano nabonye hari amakipe akina umukino wayo w’akataraboneka mu mwaka w’imikino iyo yahuye na APR. Bivuze ko akina umukino umwe, undi bakurikijeho bagatsindwa 5-0 cyangwa 4-0. Nabibibwiye n’abatoza bamwe ko ari ko bakina buri gihe twahanganira imyanya.

Nka kuriya ubibona n’ahandi, amakipe ahura na Real Madrid, FC Barcelone cyangwa Arsenal akitanga bishoboka, na hano ni uko.

Haba hari umunsi wahuye n’igitutu cy’abafana?

Nk’uko nabikubwiye umusaruro ni mwiza. Twatakaje umukino umwe [mbere yo guhura na Etincelles], abafana baraje turavugana.

Barambwiye ngo twagize umukino mwiza ariko twatsinzwe ibitego bitatu ku makosa y’abakinnyi bamwe, sinavuze ku bakinnyi banjye, ariko twaganiriye ku hazaza.

Abafana ni umukinnyi wanjye wa 12, nshaka nanavuga ko ari uwa mbere kuko baritanga cyane. Nabwiye n’abakinnyi ko batitaye ku musaruro twabonye, bagomba kujya babashimira.

Abafana bajya bagusaba gusimbuza!

Nabiganiriye na bo. Njye ntabwo ndi umutoza wahindura uko ushaka. Maze imyaka 25 mu kazi, iyo nkora mba nzi abakinnyi banjye. Nzi imikinire yanjye.

Nzi imbaraga za buri mukinnyi, niba bashaka ko nkora impinduka igice cya mbere kirangiye, ntibisanzwe. Ni ngombwa ko habaho kubahana.

Nanjye sinakwivanga mu buryo bagomba kudufana, uko bagura ibikoresho byo gufana no kuzana ibyapa ku kibuga. Oya, akazi kanjye ni ugutoza.

Kunsaba gusimbuza si iby’umupira. Njye nzi abakinnyi banjye, mfite abo dukorana, mfite abakinnyi. Kandi na none sinahaza ibyifuzo bya buri wese.

Kuki mutajya mubara amakipe yo muri Sudani nubwo mukina na yo?

Ni ikibazo cy’uburyo abantu bafata ibintu. Abakinnyi buri gihe batekereza Shampiyona y’u Rwanda kuko bazi ko nubwo aya makipe ahari ariko azagenda, nta gikombe azahabwa.

Twashoboraga gutsinda Al-Merrikh ariko batwangiye igitego cyo muri metero 30. Ntibisanzwe. Ni amanota abiri twatakaje.

Al-Hilal turacyafitanye undi mukino yewe na Al-Merrikh, rero tugerageza kwitwara neza kuko ni amakipe meza afite ubunararibonye n’abakinnyi beza. Kugera ku rwego rwazo bisaba igihe gito, ariko turireza ko tuzabigeraho.

APR FC igiye gukina imikino myinshi yegeranye. Urabitekerezaho iki?

Nta kibazo kidasanzwe tubifiteho cyane mu bijyanye n’imbaraga, kuko murabizi ko muri uyu mwaka, dukina imikino itatu hafi buri cyumweru. Tuzakora cyane kuri iyo mikino ine kandi nabibwiye abakinnyi banjye.

Tuzakina na Etincelles FC tariki ya 18 Mata [umukino batsinzwe ku bitego 2-1], twongere dukina n’iyo kipe mu Gikombe cy’Amahoro nyuma y’iminsi ibiri, dukurikizeho undi mukino wa Shampiyona.

Nyuma tuzahita dukina undi mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro, ni ukuvuga imikino ine mu cyumweru kimwe. Ariko nta kibazo dufite.

Hari abavuga ko APR ifite abakinnyi beza, ariko hari ikibura mu mikinire yayo. Ubivugaho iki?

Dufite abakinnyi 22 ntabwo ari 30. Muri abo 22 kuramo abanyezamu batatu, harasigara bangahe? Kuramo abanyamahanga babiri kuko dufite 10 [hari babiri baba bagomba gusiba umukino], harasigara bangahe?

Igisubizo kirimo aho. Ntabwo nzi ibyo baba bashaka, ariko uretse abanyamakuru, abafana ba APR bo barishimye.

Ntekereza ko ari ukurema umwiryanye kuko ubu APR ni yo ifite ubusatirizi bwiza mu Rwanda. Twatsinze imikino ikomeye twakinnye, ikibazo cyacu kiri mu kubyaza umusaruro amahirwe yose tubona kandi ni byo dukoraho buri munsi.

Uretse William [Togui] wamaze igihe kinini cyane akina, igaruka rya Djibril na ryo ryaradufashije kuko yamaze igihe kirekire, amezi atatu adakina kubera uburwayi.

Ese ubundi abavuga gutyo bakinnye umupira? Hari impamyabumenyi y’ubutoza bafite? Ese bazi uburemere bwo gutoza ikipe? Oya, si ko mbitekereza.

Bagomba kutwubaha.

Video: Byiringiro Innocent

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages