Buri mwaka, mbere y’uko umwaka w’imikino mushya utangira, FERWAFA ikora igenzura ry’iby’ingenzi amakipe aba asabwa kuba yujuje kugira ngo akine amarushanwa yayo mu byiciro bitandukanye.

Ibi bikorwa binyuze muri komisiyo ya ‘Club Licensing’ aho FERWAFA yasabye amakipe y’Icyiciro cya Kabiri gutangira gusaba kwemererwa kuzakina ku wa 15 Nyakanga, aho byari kurangira ku wa 15 Kanama 2026.

Amakuru avuga ko amakipe 10 ari yo yubahirije iyo tariki ntarengwa ya mbere, FERWAFA yongera gusaba amakipe kohereza ubusabe bwayo kugeza ku wa 25 Kanama ndetse na none bishyirwa ku wa 2 Nzeri 2026.

Amakipe ane yari mu yasabye yatewe utwatsi

Mu makipe 20 yasabye kuzakina Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri icyo gihe harimo Addax SC, Muhazi United, Unity SC na Motar FC, ariko yose ntiyigeze abihabwa.

Raporo IGIHE yabonye igaragaza ko Addax SC itigeze igaragaza amasezerano yemewe y’ikibuga izakiriraho, ay’aho izajya yitoreza, ibiro no kuba izakina amarushanwa y’abakiri bato, byongeye kandi ikaba itarasubizaga ubwo iki kibazo cyakurikiranwaga.

Ni ko kandi byagenze kuri Unity SC ku bijyanye n’ikibuga cyo kwakiriraho, icy’imyitozo n’ibiro mu gihe na yo itigeze yohereza ibyangombwa bivuguruye nubwo yabimenyeshejwe.

Muhazi United yo yagonzwe no kutagaraza ikibuga izajya yitorezaho ndetse no kutagira umuganga wabyigiye nk’uko bigenwa n’amategeko.

Ni mu gihe Motar FC yagonzwe no kutagira ikibuga cyo gukiniraho, icyo kwitorezaho, aho ikorera, ushinzwe umutekano n’umutoza wemewe w’ikipe y’abato.

Inama y’Urwego rwa Mbere rwa Komisiyo ya Cub Licensing yateranye tariki ya 3 n’iya 4 Nzeri 2026, umwanzuro ugafatwa ku wa 9 Nzeri, ni yo yemeje ko aya makipe atazabona ibyangombwa kuko atujuje ibisabwa byatuma akina amarushanwa ya 2026/27.

Motar FC na Muhazi United ziri mu makipe atemerewe gukina Icyiciro cya Kabiri ndetse zishobora kujya mu Cyiciro cya Gatatu
Motar FC na Muhazi United ziri mu makipe atemerewe gukina Icyiciro cya Kabiri ndetse zishobora kujya mu Cyiciro cya Gatatu

Ubujurire ntacyo bwatanze

Nyuma yaho ariko, amakipe yahawe igihe cyo kujurira ku wa 10-15 Nzeri 2026, ariko inama ya Komisiyo y’Ubujurire y’uru rwego yateranye tariki 16-17 Nzeri ntiyagira icyo ihindura.

Mu ibaruwa yo ku wa 25 Nzeri 2026, imenyesha aya makipe umwanzuro, FERWAFA yavuze ko “umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Ubujurire ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA udashobora kujuririrwa.”

Yongeyeho iti “Turasanga icyemezo cyafashwe ari ndakuka kandi kigomba kubahirizwa.”

Mu ngingo zagaragajwe zashingiweho harimo iya 8(1) mu Ngingo z’Amabwiriza ya FERWAFA agenga itangwa ry’impushya aho igira iti “Komisiyo y'Ubujurire ishinzwe gutanga uburenganzira bwo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA ifata ibyemezo mu nyandiko, ku bujurire bwatanzwe ku byemezo byafashwe n'Akanama gashinzwe gutanga impushya (FIB). Ibyo byemezo bifatwa ku rwego rwa nyuma, kandi bigomba kubahirizwa ku bijyanye no gutanga cyangwa kwanga gutanga uruhushya";

Hari kandi n’iya 8 (4) ivuga ko "Komisiyo y'Ubujurire ifata ibyemezo byayo ishingiye ku byemezo no ku bimenyetso gusa byatanzwe n'ujurira, mu rwego rwa mbere (FIB).”

Amakipe yimwe ibyangombwa ashimangira ko yarenganyijwe ku bushake

Kuva mu 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rifite gahunda y’uko bitarenze mu 2028, Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izajya ikinwa n’amakipe 16 gusa nk’uko bimeze mu cya Mbere.

Shampiyona ya 2025/26 yakinwe n’amakipe 22 nyuma y’uko Nyagatare FC na Akagera FC, yombi yari mu Itsinda A, yikuye mu irushanwa, ibyatumye umwaka ushize w’imikino urangira hamanutse amakipe abiri yo mu Itsinda B, hasigara 20.

Kuba kuri ubu amakipe ane atarahawe ibyangombwa, bityo akaba azajya mu Cyiciro cya Gatatu nk’uko bigenwa mu ngingo ya 15 y’Amabwiriza agenda Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, hari ababihuza na gahunda FERWAFA imaranye iminsi yo kugira amakipe make mu Cyiciro cya Kabiri.

Umwe mu bayobozi b’aya makipe ane waganiriye na IGIHE, yavuze ko bari mu makipe 10 ya mbere yagaragaje ubushake bwo gukina Icyiciro cya Kabiri, bagaragaza ikibuga bazakiniraho ariko amasezerano yacyo y’umwaka akaba yari kurangirana na Kanama.

Ati “Mu Karere banze kuduha amasezerano mashya kuko andi atararangira kuko dukodesha umwaka wose. Kuba komisiyo ya Club Licensing yaratinze guterana byatumye basanga amasezerano y’ikibuga cyacu yararangiye. Amasezerano mashya twayabonye tariki ya 1 Nzeri, turajurira ariko ubujurire barabwanga bavuga ko tuzajya mu Cyiciro cya Gatatu.”

Nkaka Longin uyobora Muhazi United, na we yabwiye IGIHE ko “Ikibuga cy’imyitozo cyari gihari, ni kiriya cyo mu ishuri rya St Aloys i Rwamagana. Ubwo twatanga ubusabe bwo gukina amarushanwa, padiri ntiyari ahari ku buryo tubona amasezerano yacyo, yari mu mwiherero. Nyuma haje kujurira, padiri yari yaje, dukorana amasezerano ndetse turayagaragaza ariko bongera kubyanga.”

Undi waganiriye na IGIHE yagize ati “Harimo ibintu bitari inyungu z’umupira. FERWAFA yari yarapanze ko izagira amakipe 16 mu myaka itatu [mu 2028/29], ariko bo badushyize ku ruhande batwiyenzaho kugira ngo amakipe 16 ahite aboneka. Mu Rwanda nta kipe igira ikibuga, twese ni ugusaba, hari n’aho usaba bakacyikwima ugashaka ahandi.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yabwiye IGIHE ko ibivugwa ko amakipe yarengwanyijwe ku bushake, kugira ngo hagabanywe umubare wayo, nta shingiro bifite ndetse ibyo amakipe yamenyeshejwe bisobanutse.

Ati “Basabwe kohereza ibyangombwa mu gihe cyagenwe ntibabikora, ahubwo bajya kujurira bazana ibyo basabwe nyuma y’igihe. Komisiyo y’Ubujurire yafashe umwanzuro nta handi wajuririra keretse ugiye muri CAS [Mu Rukiko rwa Siporo ku Isi]. Ubu amategeko agomba kubahirizwa, twe nk’Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ntacyo twabikoraho kuko dushyira mu bikorwa icyo inzego zatowe n’Inteko Rusange zemeje.”

Unity FC na yo yashinjwe kutagaragaza ibirimo amasezerano yemewe y'ikibuga yakiriraho imikino yayo
Unity FC na yo yashinjwe kutagaragaza ibirimo amasezerano yemewe y'ikibuga yakiriraho imikino yayo
Ikipe ya Muhazi United yashinjwe kutagaragaza ku gihe amasezerano yemewe y'ikibuga cy'imyitozo izajya ikiniraho
Ikipe ya Muhazi United yashinjwe kutagaragaza ku gihe amasezerano yemewe y'ikibuga cy'imyitozo izajya ikiniraho
Motar FC isanzwe yakirira kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, na yo ntiyigeze igaragaza ibirimo amasezerano y'ikibuga ikiniraho n'icyo yitorezaho
Motar FC isanzwe yakirira kuri Tapis Rouge i Nyamirambo, na yo ntiyigeze igaragaza ibirimo amasezerano y'ikibuga ikiniraho n'icyo yitorezaho