Kimwe n’ayandi makipe, Rayon Sports yari imaze ibyumweru bibiri mu karuhuko kuva Minisiteri ya Siporo ihagaritse imyitozo n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo.
Mbere yo gusubukura imyitozo, abakinnyi n’abakozi ba Rayon Sports bahawe dose ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ku wa Mbere mu gihe bagiye mu mwiherero ku wa Kabiri babanje gukorerwa ibipimo by’iki cyorezo.
Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Dusange Sasha, yavuze ko nubwo hari abakinnyi batagaragaye ku myitozo yabaye ku mugoroba wo kuwa Kabiri, biteze ko bose bazaboneka ku mukino wa Musanze FC uzaba ku wa Gatandatu saa Cyenda.
Ati “Imyitozo yagenze neza, abakinnyi benshi bari bahari keretse abari bafite impushya zitandukanye n’abatabonetse kubera ikibazo cy’uburwayi. Nta mukinnyi n’umwe utazaboneka ku mukino wa Musanze FC.”
Uyu mutoza yavuze ko Mitima Isaac yaguwe nabi n’urukingo rushimangira, Nishimwe Blaise yagiye kurufata akererewe bituma amasaha y’imyitozo amufata mu gihe Bashunga Abouba ari gushaka ibyangombwa byo kujya mu igeragezwa muri Portugal naho Kwizera Olivier akaba arwaye.
Nyuma y’imikino 11 yari imaze gukinwa ubwo Shampiyona yasubikwaga mu mpera z'Ukuboza, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19, ikurikiwe na Musanze FC bizahura, yo ifite amanota 16.

















Amafoto: Rayon Sports




Ibitekerezo 0