Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo Rayon Sports na Gorilla FC zahuriye mu mukino w’Umunsi wa 32 wa BK Pro League, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Rayon Sports yari yakoze impinduka kuri uyu mukino, aho benshi mu bakinnyi bayo babanje mu kibuga batari basanzwe babanzamo, by’umwihariko ku mikino ikomeye nk’uyu.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko impamvu Kwizera atagiye mu kibuga ari ukubera uburwayi.
Ati “Yagize ikibazo cy’iryinyo, bagiye kurihoma bituma ataryama neza cyangwa ngo abyuke neza. Twageze hano [ku kibuga] bikomeza kwanga, biba ngombwa ko dukoresha undi mukinnyi.”
Haringingo yongeyeho ko afite abandi bakinnyi bafite imvune barimo na rutahizamu Ndikumana Asman na we utarakinnye uyu mukino.
Kunganya na Gorilla FC byatumye Rayon Sports igira amanota 52 ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikaba isa n’iyatakaje Igikombe cya Shampiyona ku makipe y’imbere mu gihugu.
Gikundiro kandi ishobora gutakaza uyu mwanya wa kane, igihe Kiyovu Sports yatsinda AS Muhanga mu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi.
Amahirwe isigaranye ni ayo kwitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro, ikambura igikombe APR FC bizahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 23 Gicurasi 2026.
Nyuma y’umukino uheruka guhuza Gikundiro n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Kwizera Olivier, yatangaje ko nyuma yo kunganya na APR FC mu buryo budasobanutse, yifuza kongera guhura na yo mu Gikombe cy’Amahoro hanyuma akayambura igikombe.
Indi nkuru wasoma: Urusimbi rwa Rayon Sports rwayishyize mu mazi abira
Igitego cya mbere Gorilla FC yatsinze Rayon Sports, cyinjijwe na Rutonesha Hesbone ku munota wa 15. pic.twitter.com/F4XCAvdDJ3
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 15, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!