00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier yarwaye iryinyo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 May 2026 saa 10:36
Yasuwe :

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, utarakinnye umukino wahuje ikipe ye na Gorilla FC, yarwaye iryinyo ku buryo ryatumye arebera umukino mu myanya y’abafana.

Ku wa Gatanu, tariki ya 16 Gicurasi 2026, ni bwo Rayon Sports na Gorilla FC zahuriye mu mukino w’Umunsi wa 32 wa BK Pro League, warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Rayon Sports yari yakoze impinduka kuri uyu mukino, aho benshi mu bakinnyi bayo babanje mu kibuga batari basanzwe babanzamo, by’umwihariko ku mikino ikomeye nk’uyu.

Nyuma y’umukino, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yavuze ko impamvu Kwizera atagiye mu kibuga ari ukubera uburwayi.

Ati “Yagize ikibazo cy’iryinyo, bagiye kurihoma bituma ataryama neza cyangwa ngo abyuke neza. Twageze hano [ku kibuga] bikomeza kwanga, biba ngombwa ko dukoresha undi mukinnyi.”

Haringingo yongeyeho ko afite abandi bakinnyi bafite imvune barimo na rutahizamu Ndikumana Asman na we utarakinnye uyu mukino.

Kunganya na Gorilla FC byatumye Rayon Sports igira amanota 52 ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ikaba isa n’iyatakaje Igikombe cya Shampiyona ku makipe y’imbere mu gihugu.

Gikundiro kandi ishobora gutakaza uyu mwanya wa kane, igihe Kiyovu Sports yatsinda AS Muhanga mu mukino uba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi.

Amahirwe isigaranye ni ayo kwitwara neza mu Gikombe cy’Amahoro, ikambura igikombe APR FC bizahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 23 Gicurasi 2026.

Nyuma y’umukino uheruka guhuza Gikundiro n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Kwizera Olivier, yatangaje ko nyuma yo kunganya na APR FC mu buryo budasobanutse, yifuza kongera guhura na yo mu Gikombe cy’Amahoro hanyuma akayambura igikombe.

Indi nkuru wasoma: Urusimbi rwa Rayon Sports rwayishyize mu mazi abira

Kwizera Olivier yarebeye umukino mu bafana kubera uburwayi
Kwizera Olivier warwaye iryinyo ntiyakinnye na Gorilla FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages