Nyuma yo kunengwa n’abatari bake ku myitwarire yagaragaje ubwo yari muri ayo marushanwa nk’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier yaciye bugufi asaba imbabazi umuntu wese utarishimiye imyitwarire ye.
Ibaruwa ye igira iti "Njyewe Kwizera Olivier ndasaba imbabazi buri Munyarwanda wese unyumva, ku bw’amakosa nakoze aho nashyize ifoto kuri instagram yanjye, ubwo irushanwa rya CECAFA ryabereye mu gihugu cya Ethiopia ryasozwaga.”
“Nabikoze ntawe ngamije kubwira nabi cyangwa kubabaza ariko aho maze kumenyera ko bitashimishije abantu benshi, niyo mpamvu nabikuyeho kandi ndasaba imbabazi Abanyarwanda mbikuye ku mutima, abakinnyi bagenzi banjye ndeste n’Ubuyobozi bwa tekiniki mu Mavubi kuko nabahesheje isura itariyo kandi nkaba ntazongera gukora ibintu nk’ibi bigayitse.”
"Ndabizi ko izi ngeso zitemewe ku muntu nka njye ukinira ikipe y’igihugu, ngiye gukora cyane kugira ngo ngerageze nkosore imyitwarire yanjye. Ubu nahisemo gushyira ibyanjye byose mu kwitegura irushanwa ry’igikombe cya Afurika, CHAN, dufite imbere kandi no guharanira kwitwara neza mu kibuga no hanze yacyo, ngahindura n’imyitwarire yanjye ku buryo na konti ya instagram (kwizeraolivier92) nari mfite kuri urwo rubuga nkoranyambaga ndeste no kuri facebook namaze kubifunga kugira ngo uwo mwanya nywushyire mu kwitegura neza iri rushanwa.”
Yasabye Abanyarwanda ko bakwitondera abandi bantu bo ku mbuga nkoranyambaga bamwiyitirira bagamije gukomeza kwanduza isura ye.
Ati: "Ndamenyesha Abanyarwanda ko hari ama konti ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zinyiyitirira, zikomeza gutanga ubutumwa n’amashusho bitari byiza mu izina ryanjye, akaba ariyo mpamvu nsaba Abanyarwanda bose kutabiha agaciro kuko abazikoresha bafite impamvu zabo zitandukanye bashaka kugeraho."
Olivier ni umwe mu bakinnyi 32 umutoza w’ikipe y’Igihugu Johnny Mckinstry yahamagaye, bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura CHAN izatangira ku itariki 16 Mutarama 2016 kugeza kuwa 07 Gashyantare 2016 mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO