Tariki 9 Nzeri 2018 nibwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakinnye umukino wa kabiri mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun 2019.
Yatsindiwe kuri Stade ya Kigali na Côte d’Ivoire ibitego 2-1 byombi byabonetse ku makosa y’umunyezamu Olivier Kwizera wari wabanje mu kibuga.
Uyu musore w’imyaka 23 yongeye kugirirwa icyizere n’abatoza b’Amavubi bamuhamagara mu ikipe yitegura guhangana na Syli National ya Guinée-Conakry kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukwakira 2018.
Kwizera ukina muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’umukino yasabye imbabazi abanyarwanda abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Yongeye kubikora ubwo yaganiraga n’abanyamakuru akemeza ko umukino wa Guinée-Conakry agomba kuwukosoramo amakosa yose yakoze.
Ati “Uriya mukino ntiwampiriye. Wari umunsi utoroshye ku ruhande rwanjye ntabwo byarangiye turacyafite intego dushaka kugeraho. Ariya makosa hari amasomo nigiyemo kandi nifuza kuyibagiza abanyarwanda mu mikino itaha ntangiriye kuri uyu wa Guinée-Conakry.”
“Ubu meze neza umwuka ni mwiza mu ikipe, bagenzi banjye n’abatoza baracyamfitiye icyizere, icyo navuga ni uko ibyabaye bitazongera kuba.”
Umutoza Mashami Vincent n’Umutoza w’abanyezamu, Thomas Higiro, bazatoranya umunyezamu uzakina uyu mukino hagati ya Olivier Kwizera na Kimenyi Yves wa APR FC.
Amavubi yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere, yaraye i Addis Ababa muri Ethiopia aho yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ajya i Conakry.
Biteganyijwe ko agera muri Guinea saa 13:30 akahahurira na Bizimana Djihad na Salomon Nirisarike bavuye mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO