Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026, ni bwo u Bufaransa bwakinnye umukino wa mbere mu Itsinda rya Mbere ry’Igikombe cya UEFA Nations League.
Kylian Mbappé yatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 56, ariko nyuma y’iminota ibiri asimbuzwa Désiré Doué kuko kugenda byari byanze.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ishyirahamwe rya Ruhaho mu Bufaransa (FFF), ryatagaje ko uyu mukinnyi yagize ikibazo ku gatsinsino, ndetse atazakina imikino ibiri iri imbere irimo uw’u Butaliyani n’u Bubiligi.
Ntabwo hatangajwe igihe iyi mvune ye izamara kuko bizagenwa n’abaganga ba Real Madrid, ari na bo agomba guhita asanga muri Espagne bakamwitaho, kugira ngo akire vuba.
Aramutse avuwe neza ashobora kumara byibuze ibyumweru bitatu atajya mu kibuga, gusa imvune ye iramutse ikomeye yamara hejuru y’ukwezi atajya mu kibuga.
Muri icyo gihe Real Madrid izaba imukeneye cyane kuko ifitemo imikino ikomeye yigajemo iya Shampiyona ya Espagne irimo AS Roma na RB Leipzig muri UEFA Champions League, hamwe na Villareal, Sevilla na FC Barcelone bizakina ku wa 25 Ukwakira 2026.
Real Madrid iri ku mwanya wa kane n’amanota 15 ku rutonde rw’agateganyo rwa La Liga, ikarushwa atandatu na FC Barcelone ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!