Igitego muri buri gice cy’umukino cyatumye Mbappé ageza ibitego 10 mu mikino yo gukuranamo mu Gikombe cy’Isi, mu gihe kuri ubu anganya ibitego bitandatu na Lionel Messi mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Mbappé yabigezeho mu mukino wa 1/16 wakinwe ku wa Kabiri, guhera Saa Tanu z’ijoro kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri uyu mukino, Suède yatangiranye imbaraga, ishaka igitego hakiri kare, binyuze ku bakinnyi bayo barimo Anthony Elanga. Gusa ntibyatinze kuko u Bufaransa bwaje kwiharira umukino ubundi burasatira cyane.

Iyi kipe y’igihugu y'u Bufaransa yakomeje gukinira imbere y’izamu rya Suède, Kylian Mbappé na bagenzi be bagerageza uburyo bw’ibitego.

Mbappé yatsinze igitego kitemewe kubera kurarira, atera ishoti rikubita igiti cy’izamu ndetse hari aho na Michael Olise yagerageje uburyo buremereye ariko umunyezamu wa Suède aba ibamba.

Byasabye gutegereza umunota wa 45, Kylian Mbappé afungura amazamu ku mupira yahawe na Ousmane Dembélé.

Mu gice cya kabiri u Bufaransa bwaje bushaka igitego cy’umutekano, ku munota wa 53 Bradley Barcola agishyiramo ku mupira yahawe na Michael Olise mu gihe ku munota wa 74, Kylian Mbappé yatsinze igitego cya gatatu ahawe umupira na Michael Olise.

Umukino warangiye u Bufaransa butsinze ibitego 3-0, bwerekeza muri 1/8 aho buzahura na Paraguay ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Indi kipe yageze muri 1/8 ni Norvège yatsinze Côte d’Ivoire ibitego 2-1, isanga Bresil muri icyo cyiciro.

Anthony Elanga aterana umupira Aurelien Tchouameni w'u Bufaransa
Anthony Elanga aterana umupira Aurelien Tchouameni w'u Bufaransa
Jules Kounde atwara umupira Alexander Isak
Jules Kounde atwara umupira Alexander Isak
Theo Hernandez w'u Bufaransa na atanguranwa umupira wo mu kirere na Gustaf Lagerbielke
Theo Hernandez w'u Bufaransa na atanguranwa umupira wo mu kirere na Gustaf Lagerbielke
Kylian Mbappé yafunguye amazamu mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Kylian Mbappé yafunguye amazamu mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Kapiteni w'u Bufaransa yagiye kwishimana n'umutoza we Deschamps
Kapiteni w'u Bufaransa yagiye kwishimana n'umutoza we Deschamps
Bradley Barcola yatsinze igitego cya kabiri nyuma gato y'intangiriro z'igice cya kabiri
Bradley Barcola yatsinze igitego cya kabiri nyuma gato y'intangiriro z'igice cya kabiri
Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri byatumye yuzuza ibitego 10 mu mikino yo gukuranamo mu Gikombe cy'Isi
Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri byatumye yuzuza ibitego 10 mu mikino yo gukuranamo mu Gikombe cy'Isi
Byari ibyishimo ku Mutoza w'u Bufaransa, Didier Deschamps
Byari ibyishimo ku Mutoza w'u Bufaransa, Didier Deschamps
Kylian Mbappé ni we watowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino
Kylian Mbappé ni we watowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino