Kylian Mbappé yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid guhera mu mwaka utaha w’imikino ndetse akazayikinira mu gihe cy’imyaka itanu.
Akimara kugaragaza ko atazakomezanya na PSG, ubuyobozi bwayo bwatangiye kumunaniza harimo kumubuza umwanya wo gukina no kutamuhemba tumwe mu duhimbazamusyi.
Ibi byatumye ayisohokamo imusigayemo miliyoni zirenga 106$ zikubiyemo imishahara ya Mata na Gicurasi 2024 ndetse na tumwe mu duhimbazamusyi yagombaga kubona ku mikino batsinze.
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa abanyamategeko be bandikiye PSG kugira ngo imwushyure nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa ’L’Équipe’.
Iyi baruwa kandi yatanzwe mu buyobozi bushinzwe Shampiyona y’u Bufaransa (French Professional Football League - LFP), cyane ko amategeko avuga ko amafaranga yose y’umukinnyi agomba kwishyurwa buri munsi wa nyuma w’ukwezi.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, ari kumwe na bagenzi be mu irushanwa rya Euro 2024 nubwo atakinnye umukino wa kabiri kubera ikibazo cy’izuru yagiriye mu mukino wa mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!