Ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cyo muri Espagne cya AS, akibwira impamvu yo kwanga kwambara neza uyu mwambaro.

Ni umwambaro wanditseho amagambo agira ati “Twese Turi Abanya-Ceuta”, yagombaga kuwambara ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri, ubwo bakinaga na Elche muri Shampiyona ya Espagne.

Gusa we, Vinicius Junior na Ibrahima Konaté, barawuhinnye bawugeza hejuru ku buryo amagambo adasomeka neza, na mbere yo gusuhuzanya na bagenzi babo babanza kuwukuramo.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru by’umwihariko abo muri Espagne banenze iki gikorwa, harimo na Perezida wa Shampiyona ya Espagne, Javier Tebas, wavuze ko ari amakosa, ati “Ntaho bitaniye no kutawambara, ni bibi, ni bibi”.

Kylian Mbappé yavuze ko kubikora batari bagamije kwanga kwifatanya n’abandi muri ubu bukagurambaga bwo kurwanya abimukira, ahubwo bagombaga kwifatanya n’ababaye bose.

Ati “Ikintu cya mbere nshaka kuvuga ni uko nshyigikiye byimazeyo kwishyira hamwe na Ceuta n’abagizweho ingaruka bose, kuko mbere y’uko mba umukinnyi, ndi umuntu.”

“Ariko ndashaka kuvuga ko twashakaga gukora ikimenyetso cyerekana ibitekerezo byacu no ku bimukira babuze ubuzima, n’abandi bari mu bihe bibaremereye.”

Uyu mukinnyi ufite inkomoko muri Afurika kuko avuka ku babyeyi bo muri Cameroun na Algeria, ntakunze kurya indimi ku bikorwa nk’ibi bijya kugira aho bihurira na politiki nko kurwanya irondaruhu n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye yagaragaje ko adashyigikiye abo mu ruhande ruzwi nka ‘far-right’ (extrême droite) ry’iwabo mu Bufaransa, ndetse kuri iyi nshuro yongeye kugongana na bo bamushinja kudashyigikira u Burayi buri guhangana n’ikibazo cy’abimukira.

Umubare w’abimukira bambutse umupaka binjira mu gace ka Espagne gaherereye ku nkombe za Afurika y’Amajyaruguru, Ceuta, barenze ibihumbi 70 ndetse hafi 150 bahasize ubuzima.

Kylian Mbappé yanze kwambara neza umwambaro wo kwifatanya n'abo muri Ceuta bugarijwe n'ikibazo cy'abimukira
Kylian Mbappé yanze kwambara neza umwambaro wo kwifatanya n'abo muri Ceuta bugarijwe n'ikibazo cy'abimukira
Kylian Mbappé na Vinicius Junior banze kwambara neza umwambaro wanditseho “Twese Turi Abanya-Ceuta”
Kylian Mbappé na Vinicius Junior banze kwambara neza umwambaro wanditseho “Twese Turi Abanya-Ceuta”