Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi wa Real Madrid, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, atangariza abakunzi be ku hazaza h’uruganda ruzajya rumukorera inkweto.
Yagize ati “Kuva ku ntangiriro, icyanteye kwinjira muri On ni amahirwe yo kubakana umupira w’amaguru w’ejo hazaza. Ndashaka kuzana ubunararibonye n’uko mbona ibintu mu byo dukora, tugasunika tugana ku guhanga ibishya, kandi buri gihe tugateza imbere ibiryoshya umupira w’amaguru. Twahuje inzozi, kandi izi ni intangiriro.”
Yaba Mbappé cyangwa uru ruganda rwo mu Busuwisi, nta watangaje agaciro k’amasezerano bagiranye, gusa ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mukinnyi azaba ari umwe mu banyamigabane barwo.
Mu 2025, On yahaye akazi umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Thierry Henry, nk’ushinzwe iterambere rya siporo, akaba ari we wagize uruhare mu kumvisha Mbappé ko akwiriye kuyinjiramo.
Mbappé uri hafi kuzuza imyaka 28, yatangiye kwambara inkweto no kwamamaza ibikoresho bya Nike agifite imyaka umunani, gusa mu byumweru bike arahabwa inkweto ya On. Mu ntangiriro za 2027, ni bwo azakorerwe inkweto yihariye.
Uru ruganda rukora imyambaro ya siporo rumenyerewe mu gukora iz’abasiganwa n’amaguru na Tennis, nyuma y’uko umunyabigwi, Roger Federer, abaye umunyamigabane muri rwo kuva mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!