00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laudit Mavugo nta biganiro yagiranye na Mukura

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 1 July 2013 saa 09:26
Yasuwe :

Nyuma y’umwaka Rutahizamu w’Umurundi Laudit Mavugo ikipe ya Police FC imutije AS Kigali nta kipe baragirana ibiganiro kuko Mukura yavugwaga izatangira gushaka amaraso mashya muri uku kwezi kwa Nyakanga ku mafaranga azava ku ngengo y’imari.
Mavugo yatangarije IGIHE ko AS Kigali nta biganiro baragirana kimwe n’indi kipe iyo ari yose harimo na Mukura VC yavugwaga. Agira ati “Umwaka nari mfite wararangiye ubu ikipe inshaka twagirana ibiganiro.”
Nyuma y’uko Police FC itangije gahunda yo (…)

Nyuma y’umwaka Rutahizamu w’Umurundi Laudit Mavugo ikipe ya Police FC imutije AS Kigali nta kipe baragirana ibiganiro kuko Mukura yavugwaga izatangira gushaka amaraso mashya muri uku kwezi kwa Nyakanga ku mafaranga azava ku ngengo y’imari.

Mavugo yatangarije IGIHE ko AS Kigali nta biganiro baragirana kimwe n’indi kipe iyo ari yose harimo na Mukura VC yavugwaga. Agira ati “Umwaka nari mfite wararangiye ubu ikipe inshaka twagirana ibiganiro.”

Nyuma y’uko Police FC itangije gahunda yo gukinisha Abanyarwanda gusa, Mavugo yatijwe mu ikipe ya AS Kigali kuko yari asigaje umwaka umwe ku masezerano yari afitanye na Police.

Kugeza ubu umutoza w’ikipe ya Mukura, Kaze Cedric ari mu gihugu cy’u Burundi aho yagiye gushaka abakinnyi batatu bo gukinisha ariko ntacyo baravugana na Mavugo nk’uko bivuga.
Si ubwa mbere havugwa ko Mukura ishaka Mavugo kuko muri Nzeli 2012 havugwaga ko Kiyovu, Mukura na Rayon Sport bamwifuzaga gusa byaje kurangira agiye muri AS Kigali.

Laudit Mavugo warangije masezerano na AS Kigali avuga ko ikipe yose yamwifuza baganira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages