Uyu munya-Cameroun wahoze ari myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Arsenal ari i Kigali kubera ubufatanye bw’iyi kipe na RDB biciye muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Amahoro, yahuye n’abana bato b’abakobwa n’abahungu bafite inzozi zo kuzakina ruhago, abamenera amwe mu mabanga ashobora gutuma bazikabya.
Umwe mu bana yamubajije icyamufashije kuba umukinnyi ukomeye ku Isi amusubiza agira ati “Mbere na mbere ugomba kwigirira icyizere, ukagira intego kandi ugaharanira kuyigeraho.”
Bitewe n’uko umuryango w’uyu mukinnyi wavuye muri Cameroun akiri muto ukajya kuba muri Espagne, byamufashije kugira amahirwe azamukira mu ikipe y’abato ya Sevilla FC ariko ngo n’ubundi byari bigoye.
Yagize ati “Umuryango wanjye ntabwo wari ukize cyane, Data yari afite akazi ariko ikibazo twari benshi [avukana n’abana 22]. Byatumye ngira inzozi zo gukora cyane kugira ngo nzabafashe bose.”
“Kenshi najyaga mu myitozo n’amaguru nkagenda ibirometero byinshi ariko nkabyihanganira kuko narinzi icyo nshaka.”
Yasabye abana no gukunda ishuri kuko gukina umupira byonyine bidahagije muri iki gihe ahubwo biba byiza iyo byose umuntu abikoze kandi nta kibangamiye ikindi.
Lauren ugeze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yishimiye intambwe rumaze gutera nyuma y’ibihe bikomeye rwavuyemo, avuga ko ubufatanye na Arsenal yizeye ko buzatanga umusanzu ukomeye mu kugaragaza isura nziza y’igihugu no kwihutisha iterambere.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, yavuze ko kubona umuntu nka Lauren wabaye umukinnyi ukomeye afata umwanya akaganira n’abana b’Abanyarwanda n’abatoza ari ikintu cyo kwishimira kandi gihindura imyumvire nabo bakumva ko bashobora kugera kure.
Yagize ati “Cyari igikorwa kigamije guhuza abana bacu n’umukinnyi wo ku rwego rukomeye nka Lauren kugira ngo bakine, aganire n’abatoza ndetse n’abana bagize umwanya wo kumubaza ibibazo by’amatsiko.”
Umuyobozi muri RDB Mark Nkurunziza, yashimye umusaruro ubufatanye bwa Arsenal biciye muri ‘Visit Rwanda’ buri gutanga, yemeza ko uzakomeza kwiyongera.



















TANGA IGITEKEREZO