Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, ni bwo mu Ikipe ya Los Angeles Lakers ikinamo LeBron yahuye na Cleveland Cavaliers yahoze akinira.
Muri uyu mukino habayemo igikorwa cyo kugaragaza ibigwi by’uyu mukinnyi bigaragara ko yatunguwe, azenga amarira mu maso avuga ko bishoboka ko atazongera kubibona.
Ati “Ntabwo nari mbyiteze, gusa ikintu cyose nkiha agaciro kuko uyu ushobora kuba ari umukino wanjye wa nyuma nkina na Cleveland. Mu by’ukuri ntabwo ndafata umwanzuro ku hazaza hanjye, gusa birashoboka cyane.”
Uyu mukinnyi yongeyeho ko yibutse ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe ubwo yari akiri muto, by’umwihariko umukino yitwayemo neza bagatsida Detroit Piston.
LeBron James w’imyaka 41 yageze muri Cleveland Cavaliers ku nshuro ya mbere mu 2003 ari na bwo yari akinnye muri NBA bwa mbere, ayivamo mu 2010 agiye muri Miami Heat mbere yo kuyisubiramo mu 2014. Mu 2018 yavuyemo ajya gukinira Los Angeles Lakers.
Mu Ukwakira 2025, uyu mukinnyi yarezwe n’umwe mu bafana be, amushinja kumuhombya agera ku bihumbi 865,66$, nyuma yo gushyira hanze amashusho agaragaza ko ashobora kuba agiye gusezera nyamara yarimo yamamaza ikinyobwa cya Hennessy.




Ibitekerezo 0