00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liberia yasabye ko itazakinira muri Congo Kinshasa kubera Ebola

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 March 2019 saa 08:23
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu gihugu cya Liberia, LFA, ririfuza ko ikibuga kizaberaho umukino wo gushaka igikombe cya Afurika cya 2019 uzabera muri Congo Kinshasa wakurwa muri iki gihugu bitewe n’icyorezo cya Ebola gikomeje kuvugwayo.

Uyu mukino ukomeye cyane, uteganyijwe tariki ya 24 Werurwe, aho Liberia ifite amanota arindwi ku mwanya wa kabiri mu itsinda G mu gihe Congo Kinshasa, ifite amanota atandatu ku mwanya wa gatatu.

Muri iri tsinda, amakipe abiri muri ane aririmo, yose aracyafite amahirwe yo kubona itike iberekeza mu Misiri, ubwo hazaba hasozwa iyi mikino yo mu matsinda mu cyumweru gitaha. Zimbabwe iyoboye itsinda n’amanota umunani mu gihe Congo Brazzaville yo ifite amanota atanu ku mwanya wa nyuma.

Mu Ugushyingo 2018, ishami ryita ku buzima mu Muryango w’Abibumbye, ryavuze ko Ebola iri mu bice byo mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ndetse ku rwego ruri hasi ugereranyije n’aho yagaragaye ku rwego ruri hejuru.

Imibare iheruka gushyirwa hanze n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima (WHO) tariki ya 12 Werurwe, ivuga ko hamaze kugaragara abantu 927 barwaye Ebola mu gihe 584 bahitanywe nayo.

LFA yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko iki kibazo cya Ebola muri Congo Kinshasa bagifata nk’ibyigeze kubabaho.

Umunyamabanga w’iri shyirahamwe rya ruhago, Isaac Montgomery yagize ati“ Dushingiye ku byatubayeho ubwo Ebola yavugwaga muri Liberia ndetse n’impfu yateje abavandimwe bacu, twumva bishobora no kugira icyo byangiza ku mitekerereza y’abakinnyi bacu.”

“Ibi bishobora gutuma uburyo abakinnyi bacu bitwara bigabanyuka bitewe n’uburyo icyorezo cya Ebola cyigeze kwibasira igihugu cyacu.”

Umunyamabanga mukuru wa CAF Amr Fahmy yasubije abanya-Liberia ko CAF izakora isuzuma kuri iyi mpamvu batanze.

Muri Kanama 2014, CAF yahagaritse Liberia, Sierra Leone na Guinea kwakira imikino mpuzamahanga bitewe na Ebola yakwirakwiraga muri ibyo bihugu, bongera gukomorerwa muri Gicurasi 2015 kuri Liberia, mu Ukuboza 2015 kuri Sierra Leone na Mutarama 2016 kuri Guinea.

Aho icyorezo cya Ebola cyakwirakwiye cyane mu mateka, ni mu 2013 muri Guinea, aho cyahitanye abantu 1,100 muri Guinea, Liberia na Serbia nk’uko byatangajwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Buzima (WHO).

Ikipe y'igihugu ya Liberia ntiyifuza ko bakinira muri Congo Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages