Muri ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, Parc des Princes yari yuzuye abafana basaga ibihumbi 47 ku nshuro ya mbere nyuma mu mezi 17 bitewe na COVID-19 mu gihe kandi yafunguwe saa Kumi n’ebyiri, isaha imwe mbere y’ibihe bisanzwe.
Abafana bari babukereye, bakoze ibyapa biriho amagambo atandukanye arimo “Bienvenido Ramos”, “Welkom Wijnaldum”, “Benvenuto Donnarumma”, “Bienvenido Messi”… Mu rwego rwo guha ikaze Lionel Messi n’abandi bakinnyi bashya Paris Saint-Germain.
Umukinnyi werekanywe mbere y’abandi ni Achraf Hakimi, akurikirwa na Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma na Sergio Ramos mu gihe Lionel Messi yakiriwe bwa nyuma ndetse buri umwe akaba yagize icyo abwira abafana.
Lionel Messi w’imyaka 34, yasinyiye Paris Saint-Germain imyaka ibiri muri iki cyumweru nyuma yo kumara imyaka 21 muri FC Barcelone.
Gusa, we na bagenzi be barimo Sergio Ramos, Gianluigi na Donnarumma ntibagaragaye mu mukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Strasbroug ibitego 4-2 mu gihe Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi babanje mu kibuga.
Ibitego bya Mauro Icardi, Kylian Mbapé, Julian Draxler na Pablo Sarabia byafashije PSG kuzuza amanota atandatu mu mikino ibiri ya Ligue 1 imaze gukina.
Strasbourg yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita ya kabiri y’umuhondo yabonywe na Alexander Djiku, yatsindiwe na Kevin Gameiro ndetse na Ludovic Ajorque.
Lionel Messi is presented to the PSG fans 🔥
(via @PSG_English) pic.twitter.com/AtIE1o9pUg
— ESPN FC (@ESPNFC) August 14, 2021
















Ibitekerezo 0