00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi na Neymar bahaye Barcelona impamba izajyana i Munich (Amafoto)

Yanditswe na

Philbert H.

Kuya 7 May 2015 saa 01:35
Yasuwe :

Ibitego bibiri bya Lionel Messi n’ikindi cya Neymar ni yo mpamba FC Barcelona izitwaza ubwo izaba ijya i Munich gushaka itike iyijyana ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015, ni bwo habaye umukino wa kabiri wa ½ cy’irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (UEFA Champions League), aho FC Barcelona ku kibuga cya yo Nou Camp yahatsindiye Bayern Munich ibitego 3-0.

Lionel Messi ni we wafunguye amazamu ku munota wa 77 ku mupira yari ahawe na Dani Alves, nyuma y’iminota 3 gusa (ni ukuvuga ku munota wa 80) atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Ivan Raktic.

Igitego cya 2 cya Messi cyari icyacumi cye mu mikino 11 akinnye muri iri rushanwa

Neymar wari wahushije uburyo bwinshi muri uwo mukino yaje gutsinda igitego cya gatatu cya FC Barcelone cyari n’icya karindwi kuri muri iri rushanwa, maze umukino urangira ari ibitego 3-0.

Umukino wa mbere wa ½ cy’irangiza wabaye kuwa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, Juventus de Turin yatsinze Real Madrid ibitego 2-1.

Imikino yo kwishyura iteganyijwe mu cyumweru gitaha, kuwa 12 Gicurasi 2015 FC Barcelona izaba yakirwa na Bayern Munich mu gihe kuwa 13 Gicurasi Real Madrid izaba yakira Juventus, amakipe abiri azarokoka nyuma y’iyo mikino akazahurira ku mukino wa nyuma uzabera i Berlin kuwa 6 Kamena 2015.

Atsinda igitego cya kabiri yacenze neza ab'inyuma acisha umupira hejuru ya Neuer Umunyezamu wa Bayern Munich
Abinyuma ba Bayern Munich babashije kwihagararaho mu minota 77 yonyine
Abakinnyi ba FC Barcelona bishimira igitego
Mu minota ya mbere y'umukino Neymaryahushije igitego asigaranye n'umunyezamu wenyine
Ntiyavuye mu mukino imbokoboko, yatsindiye FC Barca igitego cya gatatu
Pep Guardiola Umutoza wa Bayern Munich
Ibitego bitatu bishobora kuba impamba ihagije ari na yo mpamvu batahishiriye ibyishimo
Ishyaka ryari ryinshi ndetse byinshi byananiye ba myugariro, Umunyezamu Neuer yabikoze
Louis Suarez na we yahushije ibitego
Lewandowski yari yazonze ab'inyuma ba FC Barcelona
Louis Suarez na Jerome Boateng
Lewandowski wambaye amadalubindi yakoze akazi kenshi mu kibuga
Thomas Muller yakoze ibishoboka byose ngo atsinde ariko biranga aha umwanya Maroi Gotze
Bayern Munich na yo yasatiriye kenshi izamu rya FC Barca
Ishyaka ryo ryari ryinshi ku mpande zombi
Xabi Alonso ni umwe mu bahawe amakarita y'umuhondo kubera amakosa mu kibuga
Abatoza bombi bakinanye muri FC Barcelona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages