00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi yasubiye mu myitozo ya PSG

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 9 May 2023 saa 11:59
Yasuwe :

Rutahizamu w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, yasubiye mu myitozo ya Paris Saint-Germain nyuma yo gusaba imbabazi bagenzi be kuko yataye akazi akajya muri Arabie Saoudite adasabye uruhushya.

Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Gicurasi 2023, ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Paris Saint-Germain yahagaritse Lionel Messi mu gihe cy’ibyumweru bibiri kubera ko uyu mukinnyi atitabiriye imyitozo yo ku wa 1 Gicurasi.

Icyo gihe, nyuma yo gutsindwa na Lorient ibitego 3-1, Messi yafashe urugendo hamwe n’umuryango we, bajya muri Arabie Saoudite, igihugu abereye Ambasaderi w’Ubukerarugendo kuva mu 2022.

Mu gihe ikipe yarimo yibaza ku byabaye niba ari byo, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Arabie Saoudite, Ahmed Al Khateeb, yashyize hanze amashusho abishimangira.

Si we gusa wabishimangiye ahubwo na Lionel Messi yatanze ubutumwa avuga ko yari yaramaze gupanga urwo rugendo, yari yarigeze gusubikaho mbere, kandi bitashobokaga ko arusubika indi nshuro.

Aha ni ho yahereye ahita asaba imbabazi ikipe ndetse asobanura mu buryo bwimbitse ibyari byarabaye.

Yagize ati “Ndabisubiramo, ndasaba imbabazi kubera ibyo nakoze kandi ntegereje icyemezo cy’ikipe. Mbere na mbere ndashaka gusaba imbabazi bagenzi banjye n’ikipe. Mu by’ukuri, natekerezaga ko dushobora kubona umunsi w’ikiruhuko nyuma y’umukino [wa Lorient] nk’uko byagenze mu byumweru byabanje.”

Ubusabe bwe bwahawe umugisha maze asubira muri bagenzi be atangira gukora imyitozo nk’uko PSG yabitangaje ku wa Mbere, tariki ya 8 Gicurasi, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iti “Lionel Messi yagarutse mu myitozo kuri uyu wa Mbere mu gitondo.”

Amasezerano ya Messi n’iyi kipe y’i Paris azarangira ku wa 30 Kamena 2023 ndetse urugendo rwe muri Arabie Saoudite rwaje mu gihe hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’imyaka 35 yifuzwa n’amakipe yaho.

Amakuru ahari ni uko uyu Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine yemerewe kujya ahembwa miliyoni £320 ku mwaka na Al-Hilal, ariko ntaremera kuba yayisinyira.

Lionel Messi yasubiye muri Paris Saint-Germain asigajemo igihe gito
Lionel Messi yasubukuye imyitozo muri Paris Saint-Germain nyuma yo guhabwa imbabazi
Lionel Messi ntaremeza ikipe azerekezamo nyuma yo kuva muri Paris Saint-Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages