Cristiano yabikoze mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019 mu mukino wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’u Burayi giteganyijwe mu 2020, ubwo batsindaga Lithuanie ibitego 5-1.
Cristiano Ronaldo w’imyaka 34 wakinaga umukino we wa 161 ahagarariye igihugu cye cya Portugal, yahise yandika amateka yo kuba rutahizamu uhiga abandi mu mikino y’ibihugu ku mugabane w’u Burayi kuko nyuma y’ibitego 4 yatsinze yahise yuzuza 93.
Rutahizamu w’ikipe ya Juventus ibitego bine yatsinze Lithuanie byahise byuzuza inshuro ya umunani atsindiye igihugu cye ibitego 3 mu mukino umwe (hat-trick), iba inshuro ya 54 mu marushanwa yose yakinnye nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Ibihugu Cristiano yabashije gutsinda igitego ni Serbie, Bosnie, Nouvelle-Zélande, Espagne, u Bubiligi, u Burusiya, Kazakhstan, Pays de Galles, Lativia, Chypre, Azerbaijan, Denmark, u Bugereki, Swède, Argentine, Pologne, Tchèque, Panama, Iran, Finland, Croatia, Ghana, Maroc, Équateur, Iceland, Arabie Saoudite, Andorra, Luxembourg, Misiri, Hongrie, Ireland y’Amajyaruguru, u Buholandi, Estonie, u Busuwisi, Cameroun, Faroe Island, Armenie, Slovakie, Koreya ya Ruguru na Lithuanie.





Ibitekerezo 0