00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

APR FC yasezereye aba mbere, Rayon Sports ishobora kurekura abarenga 10: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 June 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Amakipe menshi yo mu Rwanda no hanze yarwo yatangiye kuganiriza abakinnyi bamwe ngo bongere amasezerano, mu gihe hari n’abashya batangiye kugurwa hitegurwa umwaka w’imikino mushya wa 2026/27: Kurikira ibigezweho biri kuvugwa mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.

Kiyovu Sports yongereye amasezerano batanu, izagura abakinnyi bane bashya

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko izagura abakinnyi bane bashya nyuma y’uko batanu bamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Abongereye amasezerano ni Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ’Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Régis.

Umuvugizi w’iyi kipe, Minani Hemed, yabwiye IGIHE ko abakinnyi bashya bazagurwa nyuma yo kubona umutoza mushya.

Rayon Sports irifuza Ishimwe Christian

Myugariro Ishimwe Christian usoje amasezerano, ari mu batekerezwaho na Rayon Sports aho yajya guhatanira umwanya na Ishimwe Ganijuru Elie na we usoje amasezerano.

Si ubwa mbere Rayon Sports yegereye uyu mukinnyi kuko yanamwifuje mbere y’uko ajya muri Polie FC mu myaka ibiri ishize.

APR FC ishobora kurekura Abanyarwanda batanu

Amakuru agarukwaho n’abanyamakuru batandukanye mu Rwanda aravuga ko Mugisha Gilbert usatira izamu anyize ku ruhande rw’ibumoso, atazongererwa amasezerano nubwo hari uruhande rwifuza ko aguma muri APR FC.

Abandi bakinnyi bashobora gusohoka muri iyi kipe ni umunyezamu Ishimwe Pierre usoje amasezerano, myugariro Omborenga Fitina, Iraguha Hadji na Niyibizi Ramadhan bagifite amasezerano.

Umunyezamu Ruhamyankiko Yvan ashobora gutizwa nk’uko bimeze kuri aba bakinnyi bagifite amasezerano.

Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi bashobora kudakomezanya na APR FC

Uwineza René azakinira APR FC

Umukinnyi ukiri muto unyura ku mpande, Uwineza René, wakinaga muri Kiyovu Sports nk’intizanyo ya Intare FC, azakomereza muri APR FC.

Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato, bari munsi y’imyaka 21, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ishaka kuzubakiraho.

Niyongira Patience ashobora gusimbura Kwizera Olivier

Umunyamakuru Niyibizi Aimé wa Isibo FM yatangaje ko umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yifuzwa n’Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis ndetse ari mu bo yakubakiraho mu gihe Kwizera Olivier atakongera amasezerano.

Niyongira yaba kandi umunyezamu wa kabiri nubwo Kwizera yaba ahari, uwa gatatu akaguma ari Mugisha Yves.

11:35: Rayon Sports ishobora gutandukana n’abakinnyi barenga 10

Amakuru ahari avuga ko Rayon Sports yatangiye gusuzuma abakinnyi izagumana, ariko benshi mu basoje amasezerano bazayisohokamo.

Abasoje amasezerano ni Abedi Bigirimana, Bassane Koulagna Aziz, Bienvenu Joachim Vigninou, Diagne Youssou, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Nshimimana Fabrice, Ishimwe Fiston, Ishimwe Patrick, Fall Ngagne, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard na Yannick Bangala Litombo.

Mu bavugwa bashobora gusohoka ni Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate [ugifite amasezerano], Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin [ugifite amasezerano], Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.

Yannick Bangala ni umwe mu bakinnyi byitezwe ko bazasohoka muri Rayon Sports

11:13: Ndayishimiye Didier mu muryango winjira muri APR FC

Isibo FM yatangaje ko myugariro ukiri muto ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo muri AS Kigali, Ndayishimiye Didier, azakinira APR FC mu mwaka w’imikino utaha.

Kugira uyu mukinnyi bizafasha APR mu mibare y’abakinnyi batatu batarengeje imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.

Ndayishimiye yitezweho kuba umusimbura wa Byiringiro Jean Gilbert mu gihe ahazaza ha Omborenga Fitina hataremenyekana nubwo bivugwa ko ashobora gusohoka.

10:40: Musanze FC yongereye amasezerano abakinnyi babiri

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Musanze FC yamaze kongerera amasezerano abakinnyi babiri ari bo Bizimungu Omar na Mukengere Christian.

Myugariro Mukengere Christian yasinye imyaka ibiri mu gihe Bizimungu Omar wari usigaje umwaka umwe, yasinye undi mwaka umwe.

Bizimungu Omar (imber na Mukengere Christian (iburyo) bongereye amasezerano muri Musanze FC

10:15: APR FC yamaze kurekura abakinnyi batatu

Bidasubirwaho, Ikipe ya APR FC yatwaye Shampiyona y’u Rwanda, yashimiye abakinnyi batatu basoje amasezerano ari bo rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou Lamine Bah ukina inyuma ya ba rutahizamu. Bose bari bamaze imyaka ibiri muri iyi kipe.

10:00: Igitondo cyiza!

Mu gihe hashize iminsi itatu Shampiyona ya 2025/26 ishyizweho akadomo, amakipe yose azakina Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino utaha ari kurambagiza abakinnyi bashya azakoresha, anarekura abo atakazakomezanya na bo.

Kuri uyu wa Gatatu tugiye kurebera hamwe amwe mu makuru akomeye agezweho mu igura n’igurisha ry’abakinnyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages