Dore ibiri kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri:
Mukura VS yemeje ko izakomezanya na Hakizimana Zuberi
Kera kabaye, Mukura VS yatangaje ko Hakizimana Zuberi yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe y’i Huye.
Uyu mukinnyi ukina ibumoso, ni umwe mu bakinnyi benshi basoje amasezerano muri Mukura VS.
Abandi ni Ssebwato Nicholas, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Elie Tatou Iradukunda na Ishimwe Abdoul.
Rayon Sports yaciwe miliyoni 15 Frw kuri Tony Kitoga
Umunyamakuru wa Radio 10 akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben, yatangaje ko Ikipe ya Bukavu Dawa iri gusaba miliyoni 15 Frw kugira ngo irekure umukinnyi Tony Kitoga uheruka gusinyishwa na Gikundiro imubengutse mu irushanwa riri kubera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.
Iyi kipe ivuga kandi ko nyuma yo kubona ayo mafaranga, Rayon Sports izivuganira n’umukinnyi.
Ni mu gihe Kitoga yari yasabye Rayon Sports miliyoni 10 Frw, ibindi byose akabyikurikiranira.
Wasswa Bbosa uvugwa muri Musanze FC nta byangombwa afite
Umutoza w’Umunya-Uganda, Wasswa Bbosa, watozaga Kitara FC, aravugwa mu biganiro n’Ikipe ya Musanze FC.
Nubwo bimeze gutyo, uyu mutoza yatangarije itangazamakuru ry’iwabo ko asigaye abura amahirwe yo gutoza amakipe yo hanze kuko adafite Licence A ya CAF.
FERWAFA iheruka kumenyesha amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda ko umutoza mukuru agomba kuba afite icyo cyangombwa.
Sumaira Moro ashobora gukinira Gicumbi FC
Umunya-Ghana, Sumaira Moro, wakiniraga Etincelles FC, ashobora kwerekeza muri Gicumbi FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.
Moro yananiwe kongera kugirira ibihe byiza muri iyi kipe yasubiyemo nyuma yo gutandukana na Police FC.
Rayon Sports irifuza Sidy Sarr
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko Rayon Sports iri mu biganiro n’Umunya-Sénégal, Sidy Sarr, ukina mu kibuga hagati yugarira.
Sarr ubu ukinira AS Soliman yo muri Tunisia, yakiniye amakipe atandukanye yo mu Bufaransa arimo FC Lorient.
Karenzi yatangaje kandi ko hari undi mukinnyi w’Umwarabu woherejwe n’umutoza Afahmia Lotfi kugira ngo aze kumvikana na Rayon Sports.
APR FC yaciwe miliyoni 145 Frw kuri rutahizamu w’Umunya-Ghana
Umunyamakuru w’Umunya-Ghana, Edmund Okai Gyimah, ukorera mu Rwanda, yatangaje ko Ikipe ya Belkum Chelsea yo muri icyo gihugu yabwiye APR FC ko igomba kwishyura ibihumbi 100$ (agera kuri miliyoni 145 Frw) niba yifuza rutahizamu Stephen Amankona.
Uyu mukinnyi aravugwa kandi muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na Ismaily SC yo mu Misiri.
Rayon Sports iravugwamo abakinnyi babiri barimo Umunye-Congo n’Umunya-Kenya
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ndayishimiye Rugaju Reagan, yatangaje ko Umunye-Congo, Jonathan Ikangalombo Kapela, ukina ku ruhande iburyo asatira, ashobora kwerekeza muri Rayon Sports.
Hari kandi Umunya-Kenya, Duke Abuya, ukina hagati mu kibuga asatira.
Aba bakinnyi bombi basanzwe bakinira Young Africans.
Bivugwa ko uretse kuganira kuri Rayon Day, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ari muri Tanzania kugira ngo aganire n’ubuyobozi bwa Young Africans ku buryo batizwamo aba bakinnyi bombi.
APR FC irifuza rutahizamu w’Umunya-Mali
Umunyamakuru wa Isibo FM, Nkusi Denis, yatangaje ko APR FC yifuza rutahizamu Issa Niaré ukomoka muri Mali, ariko ihanganye n’amakipe y’i Burayi arimo FC Midtjylland yo muri Danemark.
Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko, ari mu batsinze ibitego byinshi ndetse yakuriye muri FC Valence muri Espagne.
10:30: Ni umunsi wa 15 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Kabiri tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!