Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi n’abatoza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu:
Mohamed Chelli ni undi Mwarabu utegerejwe muri Rayon Sports
SK FM yatangaje kandi ko Umunya-Tunisia, Mohamed Chelli, na we ategerejwe i Kigali aho azazana n’umutoza Afahmia Lotfi.
Chelli ukina inyuma ya ba rutahizamu, yabarizwaga muri Océano Club de Kerkennah yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri Tunisia.
Rayane Hamouimeche ugiye gukora igerageza muri Rayon Sports yageze i Kigali
SK FM yatangaje ko Umunya-Algeria, Rayane Hamouimeche, w’imyaka 21, yageze i Kigali aho agiye gukora igerageza muri Rayon Sports.
Ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga, wabarizwaga muri Canada.
Nsabimana Aimable ntavugwaho rumwe muri Rayon Sports
Radio 10 yatangaje ko muri Rayon Sports batumvikana ku hazaza ha myugariro Nsabimana Aimable.
Uyu mukinnyi ugifite amasezerano y’umwaka, hari abifuza ko agenda ariko hari n’abumva ko yagirirwa icyizere akaguma mu ikipe.
APR FC yatanze miliyoni 25 Frw kuri Nduwayo wa Gasogi United
Umunyamakuru wa Radio 10, Ngabo Roben, yatangaje ko Nduwayo Alexis wakiniraga Gasogi United yerekeje muri APR FC kuri miliyoni 25 Frw mu gihe cy’imyaka ine mu gihe azajya ahembwa ibihumbi 900 Frw ku kwezi.
Niyonzima yongereye amasezerano muri Mukura VS
Ikipe ya Mukura VS yatangaje ko yongereye amasezerano Niyonzima Eric Fiston aho yasinye imyaka ibiri.
AS Muhanga mu nzira zo gutangaza umutoza
Ikipe ya AS Muhanga iheruka gusubira mu Cyiciro cya Mbere, ishobora gutangaza umutoza mushya muri iki cyumweru.
Umwe mu bavugwa bashobora kuyerekezamo ni Gatera Moussa watozaga Rutsiro FC.
Rayon Sports iravugwamo abakinnyi babiri bavuye mu Barabu
SK FM yatangaje ko Rayon Sports iri mu biganiro n’abakinnyi babiri bakina mu Barabu barimo ukina hagati mu kibuga ahazwi nko ku munani, n’undi ukina inyuma ya rutahizamu.
Umunya-Sénégal, Sidy Sarr, ubu ukinira AS Soliman yo muri Tunisia ahazwi nko kuri nimero gatandatu, ni undi mukinnyi uri kuvugwa muri iyi kipe.
APR FC ishobora kongeramo myugariro wa Gasogi United
Nubwo APR FC isa n’iri gusohoka ku isoko aho isigaje kugura rutahizamu w’umunyamahanga, amakuru aravuga ko izongeramo na myugariro wo hagati.
Umukinnyi uvugwa ni Nduwayo Alex ukina muri Gasogi United.
APR FC ifite abakinnyi batatu gusa bakina hagati mu bwugarizi ari bo Aliou Souané, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu.
10:00: Ni umunsi wa 16 wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!