Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023, Shampiyona y'u Bwongereza, Premier League, yasubukuwe hakinwa umukino ukomeye wahuje Liverpool na Manchester City, benshi bafataga nk'umukino w'umunsi.
Ni umukino watangiye saa Saba n'Igice z'amanywa, umusifuzi Simon Hooper yemeza ko rwambikana kuri Etihad Stadium waberagaho.
Ku munota wa 17 gusa, igitego cya mbere muri uyu mukino cyari cyamaze kugera mu izamu rya Ederson Moraes gitsinzwe na Mohamed Salah. Benshi bagize ngo ibyabereye i Manchester mu minsi ishize bigiye kwisubiramo, Liverpool ihatsindire ibitego byinshi.
Nyuma y'iminota 10 gusa, Julián Álvarez yashyizemo igitego cyo kwishyura cya Manchester City, cyahise kiyigarura mu mukino nubwo itari yazanye rutahizamu wayo Erling Haaland, kubera imvune afite.
Uku ni ko igice cya mbere cyarangiye, amakipe yombi aguye miswi. Icya kabiri cyatangiranye igitego cya Kevin de Bruyne ku mupira yaherejwe na Riyad Mahrez, wahise aba umukinnyi wa mbere w'Umunyafurika utanze imipira myinshi ivamo ibitego muri Premier League.
Ku munota wa 53, Ílkay Gündoğan yatsinze igitego cya gatatu. Nyuma y'iki gitego Jürgen Klopp yakoze impinduka enye ku munota wa 70, akura mu kibuga Andrew Robertson, Diogo Jota, Mohamed Salah na Harvey Elliott, abasimbuza Alex Oxlade-Chamberlain, Darwin Núñez, Roberto Firmino na Konstantinos Tsimikas.
Aba bose ntacyo bahinduye, ahubwo ku munota wa 73, Jack Grealish yaherejwe umupira na Kevin de Bruyne atsinda igitego cya kane. Pep Guardiola na we yanze gusoza umukino adasimbuje, ku munota wa 83, akuramo Rodri wazengereje cyane Liverpool, amusimbuza Bernardino Silva.
Habura umunota umwe kugira ngo umukino wongerweho iminota itatu, Manchester City yakuye mu kibuga Jack Grealish ishyiramo Cole Palmer, umukino urangira ari ibitego 4-1.










Arsenal yiziritse ku mwanya wa mbere
Saa Kumi ni bwo rwari rwambikanye hagati ya Arsenal iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Bwongereza na Leeds United iri ku mwanya wa 14.
Abafana ba Arsenal bari mu munezero muri iyi minsi, yabahagurukije ku munota wa 35, ubwo Gabriel Jesus yatsindaga igitego cya mbere kuri penaliti.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Leeds United habuze gato ngo yishyure ijye kuruhuka byibuze inganya, ariko umunyezamu wa Arsenal, Aaron Ramsdale, akuramo umupira watewe na Luke Ayling.
Igice cya kabiri, Arsenal yagikinnye ishaka amanota atatu ari na cyo yatsinzemo ibitego byinshi. Benjamin White yatsinze igitego cya kabiri abifashijwemo na Gabriel Martinelli, Gabriel Jesus ashyiramo ikindi ku munota wa 55.
Nyuma y'iminota itanu gusa, umutoza Mikel Arteta yahise amukura mu kibuga ashyiramo Bukayo Saka, naho Jorginho asimbura Thomas Partey.
Umutoza wa Leeds United, Javi Gracia na we yakoze impinduka muri iki gice, ariko ntibyamubujije gutsindwa igitego Granit Xhaka yashyizemo ku munota wa 84, aherejwe umupira na Martin Ødegaard.
Kubera iyi ntsinzi, Arsenal yakomeje kuguma ku mwanya wa mbere n'amanota 72, aho irusha Manchester City ifite umukino w'ikirarane, amanota umunani.












Chelsea yongeye gusebera iwayo
Ku kibuga Stamford Bridge ntabwo byari byiza kuri Chelsea FC yakiriye Aston Villa, kuko yahatsindiwe ibitego 2-0.
Chelsea yari imaze iminsi igaragaza ko ishobora kugaruka mu murongo wo gutsinda, kuko mu mikino itanu iheruka yatsinzemo ibiri, itsindwa ibiri, inganya umwe waherukaga.
Aston Villa zinakurikirana ku rutonde, yo yari ihagaze neza kuko mu mikino itanu yatsinze itatu, inganya umwe, itsindwa undi.
Ibi byayihaye kwinjira mu mukino neza kuko yashakaga kuyigaranzura ikayikura ku mwanya wa 10. Uku ni ko byagenze kuko ku munota wa 18, Ollie Watkins yatsinze igitego, igice cya mbere kirangira abasore b'umutoza Graham Potter bananiwe kucyishyura.
Ku munota wa 56, mu gice cya kabiri, John McGinn yatsinze Chelsea igitego cya kabiri ku kazi yakorewe na Jacob Ramsey. Uku ni ko umusifuzi Andy Madley yasoje umukino.
Nubwo Chelsea yatsinzwe umukino ntako itari yagize ngo ishake igitego, kuko yarushije cyane Aston Villa.
Ni umukino The Blues yateyemo imipira 27 yose igana ku izamu, muri yo umunani umunyezamu Emiliano Matínez ayikuramo. Aston Villa yateye itanu gusa igana ku izamu, ibiri yerekeje neza ku izamu ijyamo.
Mu mashoti yose Chelsea yateye, 19 muri yo yayatereye mu rubuga rw'amahina, ariko bikomeza kwanga. Umukino Kandi warangiye iteye koruneri 13 zose zitagize icyo zivamo.
Indi mikino yabaye mu Bwongereza, Nottingham Forest yanganyije na Wolverhampton 1-1, Brighton & Hove Albion inganya na Brentford 3-3, Leicester City yananiwe kwikura imbere ya Crystal Palace itsinzwe 2-1.
















Bayern Münich yihereranye Borussia Dortmund
Bayern Münich yakiriye ku kibuga cyayo, Allianz Arena, mukeba wayo muri Shampiyona y'u Budage (Bundesliga), Borussia Dortmund.
Ni urugendo rutigeze rworohera Borussia Dortmund kuko yatunguwe no kubona igaraguzwa agati mu buryo itateguye.
Ku munota wa 13 gusa, umunyezamu Gregor Kobel yakoze amakosa yitsinda igitego ku mupira wari utewe na Dayot Upamecano.
Iki gitego cyakuye mu mukino abakinnyi ba Borussia Dortmund, kuko mbere y'uko igice cya mbere kirangira yari yamaze gushyirwamo ibindi bibiri byose bya Thomas Müller ku munota wa 18 n'uwa 23.
Mu ntangiriro z'igice cya kabiri, umutoza wa Borussia Dortmund, Edin Terzic, yasimbuje abakinnyi babiri, Donyell Malen na Salih Özcan akuramo Julian Brandt na Julian Ryerson.
Ntacyo ibi byatanze kuko Kingsley Coman yahise amushyiramo icya kane. Kuva iki gitego cyajyamo ni bwo Dortmund yakangutse itangira gushaka uko igabanya umubare w'ibitego, kuko kubona umukino byo byari bigoye.
Ku munota wa 72, Dayot Upamecano yakoreye ikosa Jude Bellingham mu rubuga rw'amahina, Emre Can atera neza penaliti atsinda igitego cya mbere.
Mbere y'uko umukino urangira, abasore ba Borussia Dortmund bahererekanyije neza mu rubuga rw'umunyezamu Yann Sommer, birangira Donyell Malen atsinze igitego cya kabiri, ari nako umukino warangiye.
Ibi bitego 4-2 byasubije Bayern Münich ku mwanya wa mbere n'amanota 55, irusha Borussia Dortmund amanota abiri, ku munsi wa 26 wa Shampiyona watozwaga na Thomas Tuchel ku mukino we wa mbere.
Indi mikino yabaye muri iki gihugu, yagaragayemo kurumbuka kw'ibitego.
Eintrancht Frankfurt yanganyije na VFL Bochum 1-1, VFL Wolfsburg inganya na FC Augsburg 2-2, FC Union Berlin itsinda VFB Stuttgart 3-0, FC Schalke 04 itsindwa na Bayern 04 Leverkusen 3-0, RB Leipzig itsindwa na FSV Mainz 05 3-0.









FC Barcelona yasanze Elche iwayo irayitsinda
Shampiyona yo muri Espagne (LaLiga) yakomeje, ikipe ya FC Barcelone iri ku mwanya wa mbere, yihererana Elche iri ku mwanya wa nyuma, ku kibuga cyayo Estadio Martínez Valero.
Ku munota wa 20 w'umukino, Robert Lewandowski yafunguye amazamu abifashijwemo na Ronald Araújo. Iki ni cyo gitego rukumbi cyabonetse mu gice cya mbere cy'umukino kitagaragayemo ibikorwa bihambaye.
Igice cya kabiri nticyahiriye Elche kuko ku munota wa 54, José Ángel Cormona wakoraga akazi kenshi hagati, yasimbuwe na Raúl Guti. Akivamo ikipe ye yahise irushwa hagati, biza no kuvamo igitego cya kabiri cya Ansu Fati.
Ku munota wa 66, Pablo Gavi yafashije Robert Lewandowski gutsinda igitego cya gatatu mu mukino, umutoza Xavi Hernandez ahita amukura mu kibuga, asimburwa na Franck Kessie.
Robert Lewandowski wabaye umukinnyi mwiza muri uyu mukino, yongeye kugira uruhare mu kindi gitego aha umupira Ferran Torres watsinze icya kane.
Umukino warangiye ari 4-0, FC Barcelona ikomeza gushimangira umwanya wa mbere n'amanota 71 irusha amanota 15 Real Madrid iyigwa mu ntege, ifite umukino kuri iki Cyumweru.







Ibitekerezo 0