Slot yageze muri Liverpool mu mpeshyi ya 2024, asimbuye Jürgen Klopp wari umaze kuyisezeraho nyuma y’imyaka icyenda ari umutoza wayo.
Uyu Muholandi w’imyaka 47, yahiriwe n’umwaka we wa mbere afasha Liverpool kwegukana Igikombe cya Premier League cyari icya 20 muri rusange.
Gusa byabaye ibitandukanye mu mwaka w’imikino urangiye wa 2025/26, aho Liverpool yari mu bibazo bikomeye ndetse yasoreje ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona y’u Bwongereza.
Imikinire itaranyuze abafana, kongeraho kudahuza na rutahizamu Mohamed Salah uri mu bakinnyi bari bakunzwe muri Liverpool, byashyize igitutu gikomeye ku buyobozi bw’iyi kipe bwasabwe n’abafana gukora impinduka.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, Liverpool yatangaje ko yatandukanye Slot ku bwumvikane, imushimira ku musaruro we.
Umunya-Espagne, Andoni Iraola, watozaga AFC Bournemouth, ni we uyoboye amazina atandukanye bivugwa ko ashobora gusimbura Arne Slot.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!