Ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, ni bwo AC Milan yakiriye Parma ku kibuga cyayo San Siro, mu mukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Butaliyani.

Umukino ugeze ku munota wa 11, umunyezamu wa Parma Edoardo Corvi yagonganye na Ruben Loftus-Cheek, ahita ahamagara abaganga byihuse yerekana ko uyu mukinnyi wa AC Milan agize ikibazo gikomeye.

Sky Italia yatangaje ko byamenyekanye ko Ruben Loftus-Cheek wari wikubise hasi akagwa igihumure, yavunitse ijosi ndetse anakuka amenyo menshi.

Abaganga babanje kumuha ubutabazi bw’ibanze mu kibuga, bamushyiraho ibikoresho bitangira ijosi, mbere y’uko bamwihutana kwa muganga ari kuva amaraso mu kanwa.

Abaganga bagaragaje ko uyu mukinnyi yavunitse ijosi ku buryo bukomeye, ndetse akaba atazasubira mu kibuga vuba, nubwo hatatangajwe igihe cya nyacyo azamara adakina.

Imvune ikomeye uyu mukinnyi w’imyaka 30 yagize, ishobora gutuma atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, nyamara ari umwe mu bo u Bwongereza bwari kuzifashisha.

AC Milan iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 54 nyuma yo gutsindwa na Parma igitego 1-0, ikaba irushwa amanota 10 na Inter Milan iri ku mwanya wa mbere.

Ruben Loftus-Cheek yagonganye n'umunyezamu wa Parma
Ruben Loftus-Cheek yagonganye n'umunyezamu wa Parma
Ruben Loftus-Cheek yarabutswe n'abakinnyi bagenzi be bahamagaye abaganga byihuse
Ruben Loftus-Cheek yarabutswe n'abakinnyi bagenzi be bahamagaye abaganga byihuse
Ruben Loftus-Cheek yavunitse ijosi ku buryo bukomeye
Ruben Loftus-Cheek yavunitse ijosi ku buryo bukomeye
Ruben Loftus-Cheek yasohowe atwawe ku ngombyi ava amaraso mu kanwa
Ruben Loftus-Cheek yasohowe atwawe ku ngombyi ava amaraso mu kanwa
Ruben Loftus-Cheek yababaye cyane
Ruben Loftus-Cheek yababaye cyane