Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo byamenyekanye ko umunya-Serbia Ljubomir "Ljupko" Petrović watozaga APR FC yasezeye ku mirimo ye kubera impamvu y’uburwayi.
Ibaruwa yasohowe n’urubuga rwa internet rw’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yemeza ko uyu mutoza w’imyaka 71 atazongera gutoza umupira w’amaguru abisabwe n’abaganga b’iwabo mu Mujyi wa Belgrade.
Uyu mutoza bivugwa ko afite uburwayi bw’umutima n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ashobora gusimbuzwa Umubiligi Luc Eymael watozaga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo nkuko byemezwa n’umwe mu bayobozi ba APR FC utashatse ko izina rye ritangazwa.
“Umutoza yamaze gusezera kandi iminsi yo gukina amarushanwa ya CAF ariyo ntego yacu ya mbere uyu mwaka iregereje. Hari abatoza bari gutekerezwaho. Muri bo uzwi cyane mu Rwanda ni Luc Eymael wigeze gutoza Rayon Sports. Ni umutoza mwiza kandi umenyereye umupira wo muri Afurika.”
Ibi uyu muyobozi arabivuga mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo APR FC yakire Club Africain yo muri Tunisia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uzabera kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo tariki 28 Ugushyingo 2018.
Luc Eymael wakomojweho we yahakanye ko haba hari ibiganiro byatangiye hagati ye na APR FC.
Uyu mutoza yabwiye IGIHE ko ikipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba bavuganye ari Gor Mahia FC yo muri Kenya.
Ati “Nta muntu wo muri APR FC uramvugisha. Gusa niba babiteganya nabyigaho nkareba umwanzuro nafata kuko hari andi makipe yamaze kunyereka ko anyifuza arimo abiri yo muri Afurika y’Epfo, CS Constantine yo muri Algeria, amakipe yo mu Misiri, ayo muri Angola n’andi.”
“Ikipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba twavuganye ni Gor Mahia yo muri Kenya yonyine. Gusa ubu nta kazi mfite ariko nzafata umwanzuro mu minsi mike iri imbere ntangaze aho nzerekeza.”
Uyu mutoza ashoboye kumvikana na APR FC akayerekezamo yaba agarutse mu Rwanda ku nshuro ya kabiri nyuma yo gutoza Rayon Sports kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2015.
Yavuye mu Rwanda ahagaritswe na FERWAFA nyuma yo gushyamirana n’abasifuzi mu mukino ikipe ye yanganyije na AS Kigali bituma atakaza igikombe cya shampiyona.








Ibitekerezo 0