Ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, ni bwo APR FC yakiriye Al Hilal SC mu mukino w’Umunsi wa 30 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
El Hadji Madické Kane ni umwe mu bakinnyi beza bari muri uyu mukino, dore ko yanatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino kuri coup-franc yateye yijyana mu izamu.
Gusa ntabwo yatinze mu kibuga kuko ku munota wa 38 yakiniwe nabi na Ngabonziza Pacifique wa APR FC, ahita asohorwa mu kibuga ku ngobyi ndetse arasimbuzwa.
Umuyobozi ushinzwe Umupira w’Amaguru muri Al Hilal SC, Eng. Atef Al-Nour, yavuze ko uyu mukinnyi yababaye cyane ndetse umwaka we w’imikino agaragara mu kibuga warangiye.
Ati “Madické yakorewe ibizamini by’ubuzima nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wa APR FC muri shampiyona. Ibisubizo byerekanye ko yavunitse ikirenge cy’ibumoso, ntabwo azongera gukina kugeza uyu mwaka urangiye.”
Eng. Atef Al-Nour yongeyeho ko uyu mukinnyi yapfutswe ukuguru kugira ngo akire neza.
Madické yari umwe mu bakinnyi bagomba kwifashishwa mu mikino ya Shampiyona ya Sudani, kugira ngo na yo Al Hilal SC iyegukane ndetse isubire mu marushanwa ya CAF Champions League.
Ni mu gihe no muri BK Pro League iyi kipe iyoboye n’amanota 67, igakurikirwa na Al Merrikh ifite 58, ikipe yo mu Rwanda iri hafi ikaba ari APR FC irushwa amanota 11 n’ikipe ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!