Uyu mukino uzaba ku wa Gatanu saa Tatu z’ijoro kuri Stade Amahoro.
Iyi kipe iri mu zikomeye muri Afurika yaherukaga i Kigali muri Werurwe mu 2018 ubwo yakinaga na Rayon Sports mu majonjora ya CAF Champions League.
Imaze iminsi yitwara neza kuko mu mikino itanu iheruka gukina muri Shampiyona yatsinze itatu inganya ibiri. Ku rundi ruhande, Al Hilal SC nayo imeze neza kuko iyoboye shampiyona y’u Rwanda n’amanota 35.
Mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wa CAF Champions League, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.
Uku kunganya kwatumye amakipe yombi agira amanota atanu, gusa Mamelodi yicaye ku mwanya wa mbere kuko izigamye ibitego bibiri, mu gihe indi ari kimwe.
FC Saint-Éloi Lupopo iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane, MC Alger ni iya nyuma n’inota rimwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!