Ikipe ya Arsenal yari yasuye Liverpool mu mukino w’umunsi wari utegerejwe na benshi.
Liverpool yari imbere y’abafana bayo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cya Roberto Filimino ndetse aza gushyiramo n’icya kabiri ku munota wa 19 ariko cyasangaga icya Aaron Ramsey wa Arsenal yari yatsinze ku munota wa 14 yishyura icya mbere.
Rutahizamu Olivier Giroud yaje gushyiramo igitego cya kabiri ku ruhande rwa Arsenal maze igice cya mbere kirangira ari 2-2.
Mu gice cya kabiri, Giroud yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 55 ariko kuva ubwo Liverpool ikomeza kuyotsa igitutu ari nako ihusha aburyo bukomeye cyane ku basore nka ba Benteke.
Ku munota wa nyuma w’umukino Joe Allen waje mu kibuga asimbuye yatsindiye iyi kipe itozwa na Jurgen Klopp igitego cyo kunganya cyababaje cyane abafana ba Arsenal bifuzaga kurusha amanota atanu Man City yari yamaze gutakaza.
Nyuma y’umukino, Jurgen Klopp yagize ati” Twatangiye neza kandi twakinnye umukino mwiza cyane ku buryo byereka buri wese uburyo turi ikipe nziza kandi ishobora no gukora ibirenze ibi.”
Noho Arsene Wenger ati” Ndababaye cyane ariko sinakwirengagiza imbaraga n’ishyaka ikipe yose yagaragaje muri rusange. Twatangiye nabi ariko dufite 2-3 twashoboraga no kubigira bine ariko ibyemezo bidahwitse byadukozeho. Liverpool yihagazeho kugeza ku munota wa nyuma.”
Man City yo yananiwe gutsinda Everton ku kibuga cyayo ngo itangire kwegera amakipe ayiri imbere harimo Leicester City yo yabonye amanota atatu itsindiye Tottenham iwayo nyamara mu mpera z’icyumweru gishize izi zombi zari zahuye muri FA Cup, Tottenham itahana atatu.





Indi mikino yabaye:
Chelsea 2-2 West Ham
Man City 0-0 Everton
Southampton 2-0 Watford
Stoke 3-1 Norwich
Swansea 2-4 Sunderland
Liverpool 3-3 Arsenal
Tottenham 0-1 Leicester City




Ibitekerezo 0