Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2018 benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku Isi bari bahanze amaso uyu mukino wahuje amakipe asangiye Umujyi.
Ni amakipe ari mu bihe bitandukanye kuko Man City iri mu bihe byiza inayoboye urutonde rwa shampiyona mu gihe mukeba wayo we ari ku mwanya wa munani.
Manchester United yagiye gukina uyu mukino idafite umukinnyi wayo wo hagati uyobora umukino, Umufaransa Paul Labile Pogba, wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo yo ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018.
Byatumye umutoza Jose Mourinho aha icyizere Marouane Fellaini-Bakkioui udasanzwe ubanza mu kibuga. Byahaye urwaho Man City yari ifite abakinnyi benshi bakinisha ubwenge nka David Silva, Bernardo Silva na Riyad Karim Mahrez.
Man City yafunguye amazamu hakiri kare ku makosa ya ba myugariro ba Man Utd, ku gitego cyatsinzwe na David Silva nyuma y’umupira yahawe na Bernardo Silva wari umaze gucenga Luke Shaw.
Mu gice cya mbere Man City yashoboraga no kubona ibindi bitego ariko amahirwe atatu yo gutsinda Raheem Sterling na Sergio Kun babonye ntibayabyaza umusaruro.
Ni mu gihe Manchester United yo yageragezaga gusatira ikoresheje ‘contre-attaque’ ariko bikagora kugera ku izamu rya Ederson Santana de Moraes urindira Man City.
Mu gice cya kabiri aya makosa yakosowe n’umutoza Pep, ikipe ye ihita ibona igitego cya kabiri ku munota wa 48 cyatsinzwe na Sergio Kun Aguero ku mupira watakajwe na Jesse Lingard, unyura kuri Fernandinho na Bernardo Silva bawuhaye Aguero ahita ahindukiza umunyezamu David DeGea.
Ku munota wa 56 Romelu Lukaku yasimbuye Lingard, umupira wa mbere yakozeho wahise ubyara penaliti ya Man United kuko yatezwe mu rubuga rw’amahina n’umunyezamu Ederson, penaliti yinjizwa neza na Anthony Martial.
Byagaruriye icyizere ikipe ya Jose Mourinho ariko cyaje kuraza amasinde ku munota wa 86 ubwo Man City yabonaga igitego cya gatatu cyatsinzwe na Ilkay Gundogan winjiye mu kibuga asimbuye Aguero.
Ni igitego kidasanzwe kuko cyinjiye nyuma yo guhererekanya inshuro 44 nta mukinnyi wa Manchester United urakora ku mupira, umupira bawuhererekanyije izi nshuro zose mu munota umwe n'amasegonda 53 gusa. Byatumye umukino urangira ari ibitego 3-1.
Intsinzi ya Manchester City yatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’Abongereza igeze ku munsi wa 12 n’amanota 32 aho irusha amanota abiri Liverpool iyikurikiye amanota abiri.
Chelsea FC ni iya gatatu n’amanota 28, Tottenham Hotspur ikurikiyeho n’amanota 27, Arsenal iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 24 naho Manchester United yo iri ku mwanya wa munani n’amanota 20.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
Man City: Ederson Moraes, Kyle Andrew Walker, John Stones, Laporte, Benjamin Mendy, Bernardo Silva, Fernandinho, David Silva, Mahrez, Segio Aguero, na Raheem Sterling
Man United: David De Gea, Ashley Young, Chriss Smalling, Victor Lindelof, Luke Shaw, Ander Herrera, Nemanja Matic, Fellaini, Jesse Lingard, Rashford na Anthony Martial.













Ibitekerezo 0