Nyuma y’imyaka irenga ibiri hategerejwe umwanzuro, amakuru agezweho ubu ni uko hafashwe umwanzuro ku birego 115 Manchester City yashinjwaga byo kurenga ku mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.

Aya mategeko azwi nka "Financial Fair Play Regulations" cyangwa "FFP" yashyizweho n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) cyangwa za shampiyona mu bihugu bitandukanye, mu rwego rwo kugira ngo amakipe adakoresha amafaranga menshi aruta yo yinjiza, mu gushaka intsinzi, bityo akaba yagwa mu gihombo.

Abahanga bagaragaza ko ibyo bitabayeho, wasanga nk’ikipe imwe ishobora kwigwizaho abakinnyi bose bakomeye kuko yabonye uyishoramo imari, ikaba yajya ihora iri hejuru y’izindi zose.

Muri Shampiyona y’u Bwongereza ni byo bita "Premier League’s Profit and Sustainability Rules (PSR)".

Muri Gashyantare 2023, Premier League yatangaje ko Ikipe ya Manchester City ikurikiranyweho kurenga kuri aya mategeko agena ikoreshwa ry’umutungo inshuro zirenga 100.

Hari nyuma y’uko iperereza ryakozwe na komisiyo yigenga mu gihe cy’imyaka ine, ryagaragaje amakosa yakozwe na Manchester City yarenze ku mategeko hagati 2009 na 2018.

Iyi komisiyo yashinje kandi Manchester City ko itigeze iyorohereza mu mikoranire kuva iperereza ritangiye mu Ukuboza 2018.

Ku wa 25 Nzeri 2026, ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko iyi kipe yaba yahamwe n'ibyaha 114 mu 115 yari ikurikiranyweho.

Iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku mateka ya Manchester City, cyane cyane ku bikombe yatwaye muri iki gihe, ku mwanya wayo muri Premier League ndetse n’ibihano ishobora guhabwa.

Manchester City iri mu mazi abiri aho ishobora kwirukanwa muri Premier League
Manchester City iri mu mazi abiri aho ishobora kwirukanwa muri Premier League

Ibirego 115 Manchester City yashinjwaga ni ibihe?

Ibirego iyi kipe yashinjwe bishingiye ku mafaranga Sosiyete ya Abu Dhabi [Abu Dhabi United Group cyangwa ADUG] yayishoyemo, amwe akitwa ayinjiye binyuze mu bufatanye cyangwa gutera inkunga, hagamijwe kuzamura umutungo wayo no kuyifasha gushora menshi ku buryo itagongwa n’amategeko.

Manchester City yatwaye igikombe cya munani cya Premier League muri Gicurasi 2024 kuva mu 2008 iguzwe na Sosiyete ya Abu Dhabi United Group ya Sheikh Mansour bin Zayed bin Sultan Al Nahyan.

Mu birego bitari munsi ya 54 mu 115 yashinjwe, City ntiyigeze igaragaza amakuru ya nyayo ku mafaranga yinjije. Ibimenyetso bimwe byabonetse bivuye kuri ‘email’ zabonywe n’urubuga rwa “Football Leaks” rw’Umunya-Portugal Rui Pinto, nk’uko byashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel mu 2018.

Muri byo, harimo umunani bijyanye n’amafaranga yakoreshejwe ku batoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2009/10 kugeza mu wa 2012/13 ubwo iyi kipe yatozwaga na Roberto Manchini.

Zimwe mu mpapuro zagiye hanze zagaragajwe na Der Spiegel zerekanye ko City yahembaga Mancini umushahara wa miliyoni 1,4£ hakuweho umusoro, ariko na kompanyi y’uyu mutoza mu Butaliyani ikerekana ko yishyurwaga miliyoni 1,75£ buri mwaka kubera gukora nk’umukozi udahoraho mu Ikipe ya Al Jazira yo muri Abu Dhabi, akabikora iminsi ine mu mwaka.

Izo mpapuro zivuga ko Mancini yagombaga kugira ibanga amasezerano ya Al Jazira. Ibi bisa n’aho bigaragaza ko City yishyuraga Mancini inshuro ebyiri, ariko bikanyuzwa ahandi kugira ngo igabanye igihombo inakwepa amategeko agena ikoreshwa ry’umutungo.

Ku bijyanye n’abakinnyi, Football Leaks yagaragaje ko Yaya Touré yahembwe miliyoni 3,3£ inshuro ebyiri ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2009/10 na 2010/11, akamugeraho avuye muri Abu Dhabi. Kuva iyi kipe ishinjwa iki cyaha kugeza mu 2016, bivuze ko bishobora kuba byarabaye kenshi.

Muri make, mu byaha 115 Manchester City ishinjwa harimo 54 byo kutagaragaza amakuru y’ukuri ku ikoreshwa ry’umutungo wayo mu gihe cy’imyaka icyenda na 14 byo kunanirwa kugaragaza uburyo yishyuyemo abakinnyi kuva mu 2009/10 kugeza mu 2017/18.

Hari kandi bitanu byo kutubahiriza amategeko ya UEFA arimo ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo (FFP) hagati ya 2013/14 na 2017/18, birindwi byo kurenga ku mabwiriza ya Premier League ajyanye n’ikoreshwa ry’umutungo kuva mu 2015/16 kugeza mu 2017/18 na 35 byo kutorohereza abakoze iperereza mu Ukuboza 2018 na Gashyantare 2023.

Muri Gashyantare 2023, ni bwo Manchester City yashyikirijwe komisiyo yigenga kubera ibirego byo kutubahiriza amategeko agenga imari ya Premier League hagati ya 2009 na 2018.

Roberto Manchini na  Yaya Touré bari mu bagarutsweho ko bahembwe amafaranga menshi mu buryo butazwi
Roberto Manchini na Yaya Touré bari mu bagarutsweho ko bahembwe amafaranga menshi mu buryo butazwi

Ni ibihe bihano Manchester City ishobora guhanishwa?

Kugeza ubu, umwanzuro w’ibihano nturashyirwa hanze na komisiyo yigenga yakurikiranye iki kibazo cya Manchester City.

Gusa mu bitekerezwa iyi kipe ishobora guhanishwa harimo gukurwaho amanota muri Premier League, byaba ako kanya cyangwa bikaba byasubikwa.

Hari kandi guhanishwa amande y’amafaranga no kwirukanwa muri Premier League, aho iki cyemezo cya nyuma cyaba gisobanuye kumanurwa mu byiciro byo hasi.

Ibi kandi bishobora kubaho binyuze mu gukurwaho amanota menshi ku buryo byarangiye iyi kipe imanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Manchester City yavuze iki?

Premier League yanze kugira icyo itangaza ku birebana n’umwanzuro w’uru rubanza rwatangiye muri Nzeri 2024.

Ku rundi ruhande, Manchester City yo yagaragaje ko itishimiye kuba amakuru y’umwanzuro yasohotse mbere y’igihe.

Mu itangazo ryayo, yagize iti “Umurongo w’imikorere ya Premier League uracyakomeje, hakaba hakiri ibintu bikomeye bigomba gukorwa kandi byose bikaba bigomba kugirwa ibanga. Uruhande rwa Manchester City FC ruracyashingira ku itangazo yasohoye muri Gashyantare 2023.”

Yongeyeho iti “Ikipe yubahirije inzira zose z’amategeko mu myaka umunani ishize, ishingiye ku kuba ubuyobozi bwa Premier League n’abayobozi bayo bakorana n’umugenzuzi wigenga, utabogama kandi ukurikiza ubutabera.”

Manchester City izajurira?

Kujurira kwa Manchester City birateganyijwe ndetse ifite itsinda ry’abanyamategeko riyobowe na Lord Pannick KC, bivugwa ko akorera 5000£ (hafi miliyoni 10 Frw) ku isaha.

Uyu munyamategeko yafashije Manchester City gukurirwaho igihano cyo kumara imyaka ibiri ititabira amarushanwa ya UEFA mu 2020.

Gusa, kubera ko iyi dosiye imaze imyaka umunani ikurikiranwa, ndetse hakaba hashize imyaka ibiri urubanza rutangiye, biragoye kumenya igihe izarangirira burundu.

Kugeza ubu, uru rubanza rwari rwarakomeje mu ibanga rikomeye, nta makuru menshi ava mu baburana cyangwa mu nzego zirushinjwe.

Amakuru avuga ko nubwo Manchester City ishobora kujuririra umwanzuro wa komisiyo, ntishobora kugeza iki kibazo mu Rukiko Mpuzamahanga rwa Siporo (CAS).

Ni ibihe bikombe Manchester City yatwaye mu gihe yarengaga ku mategeko?

Kuva Abu Dhabi United Group cyangwa ADUG iguze Manchester City mu 2008, iyi kipe yatwaye ibikombe umunani bya shampiyona ndetse n’ibindi bikomeye birimo UEFA Champions League yatwaye mu 2023.

Gusa mu myaka ya 2009-2018 ishinjwamo gukora amakosa, yatwayemo ibikombe bitatu bya Premier League ndetse mu gihe komisiyo yafata icyemezo cyo kuyambura ibikombe, mu makipe yabyungukiramo harimo Manchester United mu 2011/12 na 2017/18 ndetse Liverpool mu 2013/14.

Hari kandi FA Cup ya 2010/11 yahabwa Stoke City na EFL Cup zahabwa Sunderland (2013/14), Liverpool (2015/16) na Arsenal (2017/18).

Kuri ubu amakipe yo muri Premier League yamaze kugisha inama abanyamategeko ku bijyanye no kumenya niba ashobora gusaba indishyi kubera amakosa Manchester City yaba yarakoze.

Amakipe yumva ko imyanya yasorejeho itari ikwiye kubera ayo makosa ashobora gusaba indishyi avuga ko yatakaje amahirwe yo gutwara ibikombe cyangwa kugera ku bindi byiciro. Buri kirego cyaba kigomba kuburanishwa na komisiyo yigenga.

Muri uyu mwaka, Everton yategetswe kwishyura Burnley miliyoni 35 z’Amapawundi kubera ingaruka z’amakosa yayo ku mategeko agenga ikoreshwa ry'umutungo muri Premier League.

Urwo rubanza rwari rushingiye ku mwaka w’imikino wa 2021/22, ubwo Everton yahamwaga no kurenga ku mategeko ya PSR mu gihe cy’imyaka itatu.

Burnley yavugaga ko ayo makosa yagize uruhare mu gutuma imanuka mu Cyiciro cya Kabiri ndetse isaba indishyi z’igihombo yagize.

Amafaranga Burnley yahawe angana na miliyoni 26 z’Amapawundi y’indishyi, hakaniyongeraho miliyoni icyenda z’Amapawundi z’inyungu.

Lord Pannick KC ukorera hafi miliyoni 10 Frw ku isaha, ni we uyoboye itsinda ry'abanyamategeko ba Manchester City
Lord Pannick KC ukorera hafi miliyoni 10 Frw ku isaha, ni we uyoboye itsinda ry'abanyamategeko ba Manchester City
Amakipe yo muri Premier League yatangiye kugisha inama z'uburyo yaregamo Manchester City ko yayaryamiye mu myaka yashize, ibyatuma ishobora kwamburwa ibikombe no gucibwa akayabo
Amakipe yo muri Premier League yatangiye kugisha inama z'uburyo yaregamo Manchester City ko yayaryamiye mu myaka yashize, ibyatuma ishobora kwamburwa ibikombe no gucibwa akayabo