Ralf Rangnick utoza Manchester United, yari yabanjemo Phil Jones waherukaga mu kibuga mu minsi 707 ishize, afatanya na Raphaël Varane mu bwugarizi mu gihe Cristiano Ronaldo yambaye igitambaro cya kapiteni mu mwanya wa Harry Maguire utakinnye.

Wolves yakinnye neza mu gice cya mbere ndetse yashoboraga gufungura amazamu mu minota 12 ya mbere, umunyezamu David de Gea akuramo imipira ibiri yatewe na Daniel Podence na Ruben Neves.

Manchester United yinjije Bruno Fernandes mu kibuga asimbuye Mason Greenwood ku munota wa 60, yahushije uburyo bwabazwe ku mupira watewe n’uyu Munya-Portugal nyuma y’iminota irindwi, usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Nyuma y’umunota umwe, Cristiano Ronaldo yibwiraga ko afashije ikipe ye gufungura amazamu, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira.

Ku munota wa 75, Wolves yahushije uburyo bwiza ku mupira uteretse watewe na Romain Saiss ubwo Matić yari akoreye ikosa kuri Adama Traoré, umupira ukubita umutambiko w’izamu ujya hanze.

Andi mahirwe Wolves yabonye ku munota wa 82 yatanze umusaruro kuko umupira wahinduwe na Traoré, wakuweho na Jones n’umutwe ariko usanga Moutinho wahise awuboneza mu izamu.

Manchester United yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka kwishyura, ariko umunyezamu José Sá ayibera ibamba ubwo yakuragamo umupira uteretse watewe na Bruno Fernandes ku munota wa nyuma.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Manchester United iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 31, ifite ibirarane bibiri. Iyi kipe y’umutoza Ralf Rangnick irushwa amanota 22 na Manchester City ya mbere mu gihe kandi irushwa amanota ane na Arsenal ya kane.

Wolves yahise izamuka ku rutonde, ifata umwanya wa munani n’amanota 28.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Manchester United na Wolves

Man United: De Gea, Wan-Bissaka, Jones, Varane, Shaw, McTominay, Matic, Sancho, Greenwood, Cavani na Ronaldo.

Wolves: José Sá, Semedo, Kilman, Coady, Saiss, Marcal, Neves, Moutinho, Trincão, Jimenez na Podence.

Phil Jones yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka hafi ibiri
Phil Jones yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere nyuma y'imyaka hafi ibiri
Phil Jones yakomewe amashyi kuri buri mupira yafata mu minota ya mbere
Phil Jones yakomewe amashyi kuri buri mupira yafata mu minota ya mbere
Raul Jimenez yashoboraga gutsinda ariko umusifuzi agaragaza ko yari yaraririye
Raul Jimenez yashoboraga gutsinda ariko umusifuzi agaragaza ko yari yaraririye
Ruben Neves yagerageje gutsinda De Gea akuramo umupira
Ruben Neves yagerageje gutsinda De Gea akuramo umupira
Umupira watewe na Romain Saiss wakubise umutambiko w'izamu nyuma yo kurenga urukuta
Umupira watewe na Romain Saiss wakubise umutambiko w'izamu nyuma yo kurenga urukuta
Cristiano Ronaldo yananiwe kugera ku mupira wahinduwe na Bissaka
Cristiano Ronaldo yananiwe kugera ku mupira wahinduwe na Bissaka
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ariko umusifuzi agaragaza ko habayeho kurarira
Cristiano Ronaldo yatsinze igitego ariko umusifuzi agaragaza ko habayeho kurarira
Daniel Podence aterana umupira Phil Jones
Daniel Podence aterana umupira Phil Jones
Bruno Fernandes yahinduye umukino wa Manchester United nyuma yo gusimbura ariko igitego kirabura
Bruno Fernandes yahinduye umukino wa Manchester United nyuma yo gusimbura ariko igitego kirabura
Jadon Sancho ntiyabyaje umusaruro umupira yahawe na Greenwood mu gice cya mbere
Jadon Sancho ntiyabyaje umusaruro umupira yahawe na Greenwood mu gice cya mbere
Ruben Neves yagerageje gutsinda De Gea akuramo umupira
Ruben Neves yagerageje gutsinda De Gea akuramo umupira
Joao Moutinho atera ishoti ryavuyemo igitego
Joao Moutinho atera ishoti ryavuyemo igitego
Moutinho yishimira igitego yatsinze muri uyu mukino
Moutinho yishimira igitego yatsinze muri uyu mukino