Old Trafford yakira abafana ibihumbi 74, nta mirimo mishya yigeze iyikorwaho kuva mu 2006, ariko ubu hari gutekerezwa uburyo yavugururwa.

Uburyo bwa mbere butari kuvugwaho rumwe mu kuyivugurura ni ukuzayisenya hakaba hakubakwa inshya.

Uburyo bwa kabiri ni uko hazavugururwa igice cyayo cyo hepfo cyitiriwe Sir Bobby Charlton mu gihe amahitamo ya gatatu ari uko imyanya yose y’abafana yavugururwa hatagize ahantu na hamwe hasenywa.

Amakuru avuga ko umuryango wa ba nyir’iyi kipe, Glazers, wifuza ko uburyo bwa kabiri bwo kuvugurura igice cyo hepfo cya stade ari bwo bwaba amahitamo.

Impamvu hadashyigikiwe uburyo bwa mbere bwo gusenya Stade ya Old Trafford, ni uko bwateza Manchester United ikibazo cyo kubona aho yazajya ikinira imikino yo mu rugo mu gihe yaba iri kubakwa mu buryo bushya.

Manchester United yasezeranyije abafana bayo ko izakomeza kubagisha inama ku cyemezo cyafatwa ku hazaza ha stade yayo nk’uko yabigenje mu kwezi gushize.

Stade ya Old Trafford yatangiye gukinirwaho na Machester United mu 1910, ikomeje kuba imwe muri stade zizwi cyane ku Isi.

Mu myaka ishize, ba nyiri Manchester United bagiye basabwa kenshi guhindurira imigaragarire ya stade yayo.

Hahinduwe uburyo Stade ya Old Trafford yubatsemo byayizamurira umubare w’abantu yakira, ukava ku bihumbi 74 ukagera ku bihumbi 80.

Icyo gihe, byayishyira ku rwego rwa stade 10 za mbere zakira abafana benshi ku Isi kuri ubu ruyobowe na Camp Nou ikinirwaho na FC Barcelone.

Manchester United ishaka kuvugurura Stade yayo ya Old Trafford
Manchester United ishaka kuvugurura Stade yayo ya Old Trafford
Igice cya Manchester United kitiriwe Sir Bobby Charlton kiri mu bishobora kwibandwaho mu kuvugurura iyi stade iheruka gusanwa mu 2006
Igice cya Manchester United kitiriwe Sir Bobby Charlton kiri mu bishobora kwibandwaho mu kuvugurura iyi stade iheruka gusanwa mu 2006