Manchester United ya Bruno Fernandes na bagenzi be itegerejwe ku kibuga i San Siro, yananiwe gutsinda umukino ubanza yahuyemo na Milan AC kuri ubu ikinamo uwahoze ari umukinnyi wayo, Zlatan Ibrahimović.
Habura amasegonda make ngo umukino ubanza urangire, Manchester United yishyuwe igitego yari yatsinze, urangira ari 1-1 kuri Old Trafford.
Umunya-Côte d’Ivoire, Amad Diallo, yafunguye amazamu ku gitego cye cya mbere yatsinze ku munota wa 50, ariko cyishyurwa na Simon Kjaer mu minota y’inyongera.
Manchester United iheruka gushimangira umwanya wa kabiri muri Premier League, itsinda West Ham igitego 1-0 ku Cyumweru, cyitsinzwe n’umukinnyi w’Abakoresha inyundo (The Hammers) mu mukino Bruno Fernandes yongeye kwigaragazamo ku ruhande rw’ikipe itozwa na Ole Gunnar Solskjær.
Ubwo umukino ubanza bahuyemo na Milan AC wari urangiye, Solskjær yavuze ko atanyuzwe n’umusaruro bawubonyemo.
Ati “Mbabajwe no kwinjizwa igitego mu minota ya nyuma. Gitumye bikomera kurushaho, birumvikana, ariko byose tuzabirebera mu mukino wa kabiri.”
Amakuru meza muri Manchester United ni uko ishobora gukina ku wa Kane yagaruye abakinnyi bayo barimo umunyezamu David De Gea wavuye mu kato, Paul Pogba, Donny Van de Beek na Edinson Cavani bari baravunitse.
Andi makipe ahagarariye u Bwongereza muri iri rushanwa, Arsenal na Tottenham, yahuye hagati yayo ku Cyumweru, Abarashi batsinda Spurs ibitego 2-1.
Umutoza Mikel Arteta yari yicaje rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang ku mukino wa Spurs, ariko aha icyizere Umunya-Norvège Martin Odegaard watsinze igitego cye cya kabiri muri Arsenal.
Uyu mukinnyi wo hagati watiwe muri Real Madrid mu kwa mbere, ntaratsindwa mu mikino y’i Burayi yagaragayemo muri uyu mwaka w’imikino, aho yakinnye ibiri ya Champions League ari kumwe na Los Blancos, yombi ikarangira ari 2-0 mu gihe yakinnye itatu ya Europa League, Arsenal itsinda ibiri, inganya umwe.
Yatsinze kimwe mu bitego 3-1 Arsenal yabonye mu mukino yatsindiyemo Olympiacos 3-1 mu Bugereki mu cyumweru gishize.
Umusaruro w’uyu mukino uraha icyizere Arteta ku buryo ashobora kugeza Arsenal muri ¼ ndetse bimuha umwanya wo kongera kuruhutsa abakinnyi basanzwe babanzamo nka Aubameyang na Alexandre Lacazette watsinze igitego cyamuhesheje amanota atatu ku mukino wa Tottenham kuri penaliti.
Ni mu gihe kuri Spurs, yo ntiyabonye umusaruro mwiza cyane nk’uwo Arsenal yaboneye hanze, ariko yakiriye Dinamo Zagreb inayitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Rutahizamu w’Umwongereza, Harry Kane, yatsinze ibitego byombi ikipe ya José Mourinho yabonye imbere y’Abanya-Croatia, ageza igiteranyo cy’ibitego umunani muri uyu mwaka w’imikino.
Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ntibakwiye kubura amahirwe yo kureba imikino yo kwishyura izaba ku wa Kane dore ko ikigo kiyoboye ibindi mu gusakaza amashusho ya Televiziyo, StarTimes, kizayerekana iri kuba mu mashusho meza ya HD ndetse gifite uburenganzira busesuye bwo kwerekana iri rushanwa kuri uyu mugabane.
Ku rundi ruhande, mu minsi itageze ku 100 uhereye ubu, StarTimes izerekana Igikombe cy’u Burayi ‘Euro 2020’ kiri kuba.






Ibitekerezo 0