Manchester United yaherukaga kuyobora uru rutonde rwitwa “Deloitte Football Money League” rugaragaza uko amakipe asumbana mu kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka w’imikino wa 2003-2004 ubwo yari yinjije miliyoni 259.4 z’ama- Euro ariko kuva ubwo yahise itakaza uwo mwanya ufatwa na Real Madrid yari imaze imyaka 11 itawushyigurwaho.
Bitewe n’akayabo ka miliyali 5136 z’ama-pound katanzwe n’ibitangazamakuru bya Sky and BT Sport kugira ngo bigure uburenganzira bwo kwerekana imikino ya shampiyona y’u Bwongereza, amakipe yo muri iki gihugu niyo yiganje mu yinjiza amafaranga menshi ku Isi ayobowe na Manchester United, FC Barcelona na Real Madrid.
Mu makipe 10 ya mbere u Bwongereza bufitemo atanu harimo Manchester United yinjije miliyoni 689, Manchester City yinjije 524.9, Arsenal yinjije 468.5, Chelsea yasaruye 447.4 na Liverpool yinjije 403.8 zose mu ma- Euro.
Leicester City yarwaniraga kutamanuka mu myaka ibiri ishize ariko igakora amateka ikegukana igikombe cya premier league umwaka ushize, nayo yaje ku mwanya wa 20 mu makipe yinjije agatubutse ahanini bitewe no kuba yarahise ibona itike yo kwitabira Champions league.
Nk’uko Deloitte ikora iki cyegeranyo ibigaragaza, birashoboka ko umwaka utaha amakipe yo mu Bwongereza uko ari 20 akina icyiciro cya mbere ashobora kuzaza mu makipe 30 yinjiza agatubutse ku Isi bitewe n’akayabo azakura ku mateleviziyo yerekana imikino yayo.








Ibitekerezo 0