00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manchester United yamuritse umwambaro mushya, abafana barigaragambya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 June 2023 saa 08:05
Yasuwe :

Manchester United yamuritse umwambaro mushya izajya yambara iri mu rugo mu mwaka w’imikino wa 2023/24, ariko bihurirana n’imyigaragambyo y’abafana banze ko iduka rinini riyicuruza kuri Old Trafford rifungura mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ko abagize umuryango Glazer banze kugurisha iyi kipe.

Imyambaro yamuritswe ni iyakozwe n’uruganda rwa Adidas, ifite agaciro ka 120£ (yambarwa n’abakinnyi) n’iya 80£ y’abafana.

Mu gihe iyi myambaro yamurikwaga, abafana bake bahuriye hanze ya Old Trafford bafite ibyaba n’amabendera ariho amagambo yamagana ba nyir’ikipe bo mu muryango Glazer.

Abapolisi n’abashinzwe umutekano bari bahuriye kuri Old Trafford bategereje abigaragambya bari babwiranye ku mbuga nkoranyambaga ko bahurira ku iduka rinini mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri saa Tatu n’iminota 45.

Ku myambaro yamuritswe na Manchester United, TeamViewer yakomeje kuba umuterankunga wo mu gatuza, nubwo impande zombi zumvikanye ko imikoranire yazo izarangira mu Ukuboza. Iyi kipe yatangaje ko TeamViewer izakomeza kugaragara ku myambaro yayo kugeza ibonye undi muterankunga.

Ikinyamakuru Football Insider cyatangaje ko iyi kipe ihabwa na TeamViewer miliyoni 47£ ku mwaka w’imikino mu gihe Manchester United yumva ko ishobora kubona uyiha arenzeho.

Itsinda ry’abafana ryiyise 1958 ni ryo ryari ryatangaje ko ryongera kwigaragambya ndetse abarigize bagahurira kuri Old Trafford mu gitondo.

Mu butumwa ryari ryashyize kuri Twitter, ryagize riti “Muzane amabendera n’ibyapa byanyu byamagana Glazer. Musakuze, mube maso. Ntabwo tuzigera turekera kugeza bagurishije ikipe yacu.”

Iyi myigaragambyo yabaye mu gihe benshi bakomeje kwibaza igihe Manchester City izagurishirizwa aho ihanganiwe n’Umunya-Qatae Sheikh Jassim bin Hamad al-Thani n’Umwongereza Sir Jim Ractliffe.

Kugeza ubu, iyi kipe ntivugwa cyane ku isoko ry’abakinnyi ahanini biturutse ku kuba iby’ahazaza hayo bitaramenyakana.

Mu bakinnyi bifashishijwe mu kumurika umwambaro mushya harimo Marcus Rashford, Jadon Sancho, Casemiro na Raphaël Varane.

Uyu mwambaro mushya wari wagaragaye bwa mbere ku wa Gatandatu wambawe n’umuraperi w’Umwongereza Aitch mu gitaramo yakoreye i Glastonbury.

Umwambaro mushya Manchester United izambara mu mwaka w'imikino wa 2023/24
Marcus Rashford ni umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu kumurika umwambaro wo mu rugo
Hari abafana bahise bagura uyu mwambaro ku iduka riri kuri Old Trafford
Bamwe mu bafana bahuriye imbere y'iduka rinini riri kuri Old Trafford, bigaragambya basaba ko abafite ikipe bayirekura
Abashinzwe umutekano bari bacungiye hafi kugira ngo abigaragambya badateza umutekano muke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages