Ku wa Gatandatu, umukino wabimburiye indi wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’ikipe ya Arsenal, ni uwo yari kwakiramo Tottenham Hotspurs kuri Emirates Studium.
Uyu mukino wagaragayemo gusatira ku mpande zombi mu minota 20 ibanza, ariko Arsenal ni yo yahiriwe n’iyi minota kuko yabonyemo igitego cyiza cyatsinzwe na Thomas Partey. Ku munota wa 31 gusa iki gitego Harry Kane yari amaze kucyishyura kuri penaliti.
Ugutungurwa kwabaye ku ikipe ya Tottenham ubwo mu ntangiriro z’igice cya kabiri, yatsindwaga igitego cya kabiri. Mu nkundura yo gushaka kucyishyura yaboneyemo ikarita itukura yahawe Emerson Royal, iminota ikurikira Arsenal iyobora umukino.
Uyu mukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 3-1 bihita biyongerera icyizere cyo gukomeza guhangana na Machester City iri ku mwanya wa mbere.
Undi mukino ni uwahuje Crystal Palace na Chelsea wabijije icyuya umutoza mushya wa Chelsea Graham Potter. Warangiye buri kipe yarebye mu izamu rya mugenzi wayo.
Crystal Palace ni yo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’umukino ku gitego cya Odsonne Edouard. Cyaje kwishyurwa na Rutahizamu mushya wa Chelsea, Pierre-Emerick Aubameyang.
Chelsea yategereje umunota wa nyuma kugira ngo yizere amanota atatu yegukanye ku gitego cyatsinzwe na Conor Gallagher, umukino urangira Chelsea itsinze ibitego 2-1.
Uyu munsi kandi wo kuwa Gatandatu, Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yahuye n’uruva gusenya, Leandro Trossard wa Brighton & Hove Albion amutsinda ibitego bitatu mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 3-3.
Mu minota 17 gusa Trossard yari amaze gushyiramo ibitego bibiri, byakurikiwe n’igitego cya Roberto Firmino, igice cya mbere kirangira ari 2-1.
Mu gice cya kabiri, Roberto Firmino yashyizemo igitego cyo kunganya, mbere y’uko Adam Webster yitsinda icya gatatu cya Liverpool.
Ntabwo Brighton yaryamye ahubwo yarushijeho gusatira, ku munota wa 83’ Trossard ashyiramo igitego cyo kwishyura cya gatatu, umukino urangira ari ibitego 3-3.
Mu Bwongereza byasabye umunsi wo ku Cyumweru, kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru bongere bihere ijisho ibirori byari biri kubera Mujyi wa Manchester.
Ku kibuga Etihad Stadium saa cyenda, nibwo umusifuzi Michael Oliver yatangije umukino wahuzaga ikipe ya Manchester City na Manchester United.
Ntabwo wari umukino waguye neza buri umwe ufite aho ahuriye n’ikipe ya Manchester United kuko yatsinzwe ibitego 6-3. Ibitego bya Manchester City byagabanywe n’abagabo babiri aribo Phil Foden na Erling Haaland.
Igitego cya mbere cya Manchester Ciy cyatsinzwe na Phil Foden, kubera uguhagarara nabi kwa ba myugariro ba Manchester United, bari bayobowe na Lisandro Martinez na Raphael Varane.
Ku munota wa 34, Erling Haaland yabonye igitego cye cya mbere mu mukino, cyari icya kabiri ku ikipe ye. Haaland uri gukinana neza mu kibuga na Kevin De Bruyne nyuma y’iminota itatu gusa yamuhaye undi mupira atsinda ikindi gitego cya gatatu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira kandi, Erling Haaland yahereje mugenzi we Phil Foden umupira atsinda igitego cya kane. Iki gice kirangira ari 4-0.
Mu gice cya kabiri umutoza Erik Ten Hag yikubise agashyi ashyiramo ibitego bitatu. Uyu mutoza yakoze impinduka muri iki gice ashyiramo Victor Lindelof, Anthony Martial, Casemiro, Luke Shaw na Fred akuramo Raphael Varane, Marcus Rashford, Scott Mctominay, Tyrell Malacia na Jadon Sancho.
Izi mpinduka zabyaye umusaruro, kuko iki gice Manchester United ariyo yakibonyemo igitego mbere cya Antony Santos, mbere y’uko Haaland na Foden bashyiramo ibindi bibiri bikaba bitandatu.
Manchester United ibifashijwemo na rutahizamu wayo Anthony Martial wari wagiyemo asimbura, yatsinze ibindi bitego bibiri.
Uyu mukino warangiye Manchester City itsinze ibitego 6-3 bya Manchester City. Umutoza Ten Hag yavuze kuri Cristiano Ronaldo yanze kumushyira mu kibuga ku bw’icyubahiro amugomba.
Ati “Ntabwo nari kumushyira mu kibuga kuko ndamwubaha, kandi amateka ye ntabwo ari ayo kwangiza gutyo. Nagize n’amahirwe nari mfite Martial wari ukeneye iminota yo kwigaragaza.”
Mu Butaliyani Juventus yatsinze Bologna 3-0, Napoli itsinda Torino 3-1, naho Atalanta itsinda Fiorentina igitego 1-0. Muri iyi shampiyona kandi umukino ukomeye wahuzaga Inter Milan na AS Roma warangiye Roma itsinze Inter ibitego 2-1.
Izi mpera z’icyumweru zisize Lionel Messi yerekanye ko agifite akabaraga ko guhangana mu kibuga. Mu mukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Nice ibitego 2-1, Messi yatsinze coufrant ku nshuro ya 60, yongera kwibutsa abakunzi be uwo ariwe.
Paris Saint-Germain kandi mu mikino icyenda ishize ya shampiona, ni yo ikiyoboye urutonde n’amanota 25. Ikurikiwe na Marseille ifite amanota 23.
Mu Budage, Borussia Dortmund yitegura kwakira Bayern Munich tariki 8 Ukwakira, yatsinzwe na FC Cologne ibitego 3-2. Ni mu gihe mukeba wayo Bayern Munich yatsinze Bayer Leverkusen ibitego 4-0.
Union Berlin na Freiburg ni zo ziyoboye urutonde muri iki gihugu n’amanota 17 ku munsi wa munani wa shamiyina. Borussia Dortmund iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 15 inganya na Bayern Munich.
Amakipe akomeye yo ku mugabane w’i Burayi arakomereza imikino muri UEFA Champions League iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 na 5 Ukwakira 2022, Imikino ya Shampiyona yo izakomeza mu mpera z’icyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!