Uyu musore w’imyaka 20 biteganyijwe ko azafata indege yerekeza mu Bufaransa, muri Mutarama 2017.
Djabel yatangarije IGIHE ko yabifashijwemo n’ushizwe gushakira abakinnyi amakipe bahuriye muri Maroc mu kwezi gushize ubwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 yajyaga gukinayo imikino ya gicuti.
Ati “Ubu ndi gukina shampiyona muri Rayon Sports ni na ho umutima wose uri, gusa mu minsi iri imbere nzajya mu gihugu cy’u Bufaransa aho nabonye ikipe nzajya gukoramo igeragezwa. Hari umuntu ushakira abakinnyi amakipe twahuriye muri Maroc ejobundi tujya gukina imikino ya gicuti aranshima ambwira ko azanshakira ikipe.”
“Mbere, yaba njye n’abayobozi ba Rayon Sports ntabwo twari twabanje kumwizera ariko nyuma yatwoherereje ubutumire buvuye mu ikipe ya Caen, bansaba kuza mu igeragezwa. Nta kibazo mfitanye na Rayon Sports baranyemereye ariko kubera imikino myinshi ihari byari biteganyijwe ko nzagenda tariki 3 Mutarama gusa bari gusaba ko twabyegeza inyuma nkagenda nko ku itariki 20.”
Manishimwe wageze muri Rayon Sports avuye mu Isonga FC, ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba iyi kipe igenderaho hagati mu kibuga ndetse akaba ari n’umwe mu bifashashwa mu Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 nubwo atarahamagarwa mu ikipe nkuru.
Ku rutonde rwa shampiyona y’u Bufaransa “League 1” igizwe n’amakipe 20, Caen iri ku mwanya wa 18 n’amanota 15 nyuma y’imikino 16 irusha Lorient ya nyuma amanota atatu.
Si Manishimwe gusa Rayon Sports ishobora gutakaza mu ntangiriro z’umwaka utaha kuko Kwizera Pierrot na Nshuti Dominique Savio bakina hagati basatira izamu, nabo bari mu biganiro na FAR Rabat yo muri Maroc, ndetse nta gihindutse Pierrot yakwerekeza muri iki gihugu mu Cyumweru gitaha mu gihe Savio we iyi kipe itaramufataho umwanzuro.



















TANGA IGITEKEREZO