Amakuru IGIHE ikesha B&B FM-Umwezi yemeza ko Manishimwe Djabel watijwe umwaka umwe na APR FC muri Kiyovu Sports, yasabwe na Al Shabab FC yari kwerekezamo gushaka ikipe yabonamo umwanya wo gukina nyuma y’uko umwaka ushize atabonye imikino ihagije muri APR FC.
Manishimwe Djabel wagombaga kwerekeza muri Al Shabab yo muri Arabie Saoudite ntibigikunze,kubera umubare muke w'imikino yakinnye mu mwaka w'imikino ushize
Al Shabab yamusabye gushaka ikipe abona umwanya uhagije wo gukina,akaba yerekeje muri Kiyovu Sports nk'intizanyo y'umwaka 1 pic.twitter.com/OvWYZVYu7g
— B&B FM-Umwezi (@bbfmumwezi) August 8, 2023
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Manishimwe Djabel usigaje imyaka ibiri ku masezerano ye muri APR FC kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Kanama 2023, yari kumwe n’Ikipe ya Kiyovu Sports yakoze imyitozo.
Nyuma y’umukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona APR FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-1 tariki 22 Mata 2023, ubwo yari abajijwe niba nta gitutu abakinnyi bafite nyuma yo kubwirwa na Chairman w’iyi kipe [akiri Gen Mubarakh Miuganga] ko abatitwara neza bazasezererwa, Manishimwe Djabel yavuze ko ntacyo ndetse nta n’impungenge bafite.
Yagize ati “Nta mpungenge z’ahazaza dufite, nta n’igitutu biri kudushyiraho. Icyo twifuza, nka twe n’ubuyobozi, ni ukwitwara neza. Iyo bidakunze nanone, nta na kimwe twarenzaho. Iyo utakoze ibyo ushoboye gukora byose, aho ngaho urigaya.”
Yakomeje ati “Ariko iyo watanze ibyo ufite, ntabwo ushobora gutinya ahazaza. Iyo bitagenze neza ntugere ku byo bagutumye, nyine barahindura bagashaka abandi bashobora kubibagezaho. Nta kibazo kiba kirimo, ni ko ubuzima buhora, atari mu mupira w’amaguru gusa, ahubwo no mu buzima busanzwe.”
Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yavuze ko nta gitutu batewe no kuba hari abakinnyi bazasezererwa ku mpera z'uyu mwaka w'imikino kubera ko batitwara neza. pic.twitter.com/5Ho6rM33h6
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 22, 2023
Djabel utaragize ibihe byiza umwaka ushize w’imikino nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina muri APR FC, wabanjirijwe no kutumvikana n’Umutoza wayitozaga Mohammed Adil Erradi, byakurikiwe no gutandukana nayo k’uyu Munya-Maroc; ikipe isigarana n’uwari umwungiriza we Umunya-Tunisia, Ben Moussa na we utarahaye umwanya uyu mugabo w’imyaka 25 nubwo yakomeje kuba Kapiteni w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ben Moussa yagiriye icyizere abakinnyi bo hagati mu kibuga mu mwanya wa Manishimwe Djabel nka Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco bagiye basimburwa na Kwitonda Alain ‘Bacca’, Ishimwe Anicet ndetse na Itangishaka Blaise na Ishimwe Fiston bakinnye imikino micye.
Manishimwe Djabel usanzwe akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi yazamukiye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Isonga FC yavuyemo mu 2014 akomereza muri Rayon Sports yamazemo imyaka itanu yerekeza muri APR FC mu 2019 ari nayo yakiniraga kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!