Icyemezo cyo guhagarika Manishimwe Djabel cyamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 15 Ukwakira 2022. Ku mugoroba w’uyu munsi uyu mukinnyi yari yasabye imbabazi umutoza we ku makosa yakoze yo kumwubahuka mu itangazamakuru.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu kandi ni bwo abakinnyi ba APR FC bahamagawe bose berekeza i Shyorongi mu mwiherero wo kwitegura umukino w’ikirarane cya Shampiyona y’u Rwanda iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.
Mu gihe inshingano zo gutoza zasigaranywe n’Umutoza wungirije Ben Moussa, inshingano zo kuyobora abakinnyi mu kibuga nka kapiteni zahawe Buregeya Prince.
Manishimwe Djabel ahagaritswe nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi ututumba muri APR FC ahanini ushingiye ku musaruro w’iyi kipe mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Shampiyona y’u Rwanda.
Umwuka mubi mu ikipe watumye Adil yikoma bamwe mu bakinnyi be barimo na Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel.
Nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marine FC, Adil yavuze ko ibibazo biri muri APR FC ahanini biterwa n’abakinnyi bakuru bitwara nk’utumana.
Icyo gihe yatunze agatoki Djabel Manishimwe, amushinja gutsindisha ikipe ku mukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.
Yavuze ko atazihanganira imyitwarire y’abigira ibitangaza ahubwo azakomeza gukinisha abumva neza, bakanubaha Umuryango wa APR.
Nyuma yo kuvuga ibi Manishimwe mu kiganiro na Radio One yavuze ko ibihe bibi ikipe iri gucamo, bitagakwiye kugerekwa ku bantu bamwe. Yasobanuye ko ibyo Adil yakoze byerekana ko “nta mugabo uba umurimo”.
Ayo magambo yazamuye umwuka mubi kugeza uyu munsi ubwo Manishimwe Djabel, yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed ku byo yamutangajeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!